Umukecuru w’imyaka 90 yahondaguwe kugeza apfuye ashinjwa kuba umurozi

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru w’Imyaka 90 y’amavuko w’ahitwa Kafaba hafi y’Umujyi Salaga uherereye mu gace ka Savannah mu gihugu cya Ghana, yakubiswe n’abaturage kugeza apfuye bamushinja kuba umurozi.

Ikinyamakuru Graphic Online cyatangaje ko abagabye igitero kuri uriya mukecuru witwa Akua Denteh bamushinja kuba yari umurozi.

Ni amakuru kiriya gitangazamakuru cyabwiwe n’umuhungu wa Nyakwigendera witwa Mahama Salami utuye ahitwa Mempeasem mu nkengero za Salaga, na we wari wabanje kubwirwa na mushiki we witwa Mahama Memuna ko nyina ubabyara yahondaguwe kugeza apfuye ashinjwa kuba umurozi.

Amakuru avuga ko abishe uriya mukecuru bari bahanuriwe ko ari umurozi n’umupfumukazi wo muri ako gace, bikarangira bamwahutse baramuhondagura agwa iguhumure, nyuma y’aho aza kwitaba Imana.

Mr James Oppong-Boanuh uyobora Polisi ya Ghana mu gace ka Savannah uriya mukecuru yiciwemo, yashyizeho ikipe y’Abapolisi bagomba gushakisha abicanyi ba Denteh, anashyiraho igihembo cya GH?2,000 (amafaranga akoreshwa muri Ghana) ku muntu uzabasha kubafata.

Ni nyuma y’uko Itangazo ryasohowe na Polisi ya Ghana rivuga ko abishe uriya mukecuru bahise bahunga Umujyi wa Salaga.

Urupfu rwa Denteh rwanahagurukije Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, asaba ko haba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uriya mukecuru wishwe ashinjwa kuba umurozi nyamara nta kibigaragaza, kandi abagize uruhare mu iyicwa rye bagahanwa by’intangarugero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *