Twebwe rwose twibereye mu cyaro cya Hererabandi- Abaturage b’i Huye bataka ubwigunge

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu kagari ka Rugarama ko mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, bahamya ko bamaze igihe mu bwigunge bagasaba ko inzego bireba zabafasha kugira ngo na bo bagere ku iterambere nk’abandi Banyarwanda.

Abaganiriye na BWIZA TV bo mu midugudu ya Kakarusho na Gasharu muri kariya kagari, bavuze ko mu gihe abandi baturage bigamba iterambere kubera ibikorwa remezo bagejejweho, bo bakiri mu bwigunge kubera ko ntabyo bagira.

Bahuriza ku kuba mu midugudu yabo nta mihanda mizima ishobora kubafasha guhahirana n’utundi duce two mu Murenge wa Kigoma, ibirenze ibyo bakaba nta n’amazi meza bagira ngo kuko bakivoma ibishanga.

Abaturage ba Kakarusho bo bahamya ko kuzabona umucyo ari inzozi kuri bo, ngo kuko nta kizere cy’uko bazagezwaho umuriro w’amashanyarazi nk’uko abandi Banyarwanda bagiye bawugezwaho.

Abo baturage bavuga ko bagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo mu bushobozi bwabo barebe uko bakemura ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, gusa bagahura n’imbogamizi z’uko hari amateme yagiye yangirika bahamya ko kuyatinda birenze ubushobozi bwabo, bakabiheraho basaba ubuyobozi kubafasha.

Umwe mu baganiriye na BWIZA TV yagize ati: “Nta mateme tugira, nk’ubu kugira ngo tubone umuntu udusura mu bantu bakatugendereye, kugira ngo uzageze ikinyabiziga hano biragoye, kubera ko nta mateme.”

Uwo muturage yavuze ko bagerageza gutinda amateme mu bushobozi buke baba bafite, gusa ntamare kabiri bijyanye n’uko nta biti byo guhangana n’ibiza biyatwara baba bafite.

Yatanze urugero rw’uko amateme abiri arimo irijya ahitwa mu Rukondo n’irijya ku Ishuri Ryisumbuye ry’ahitwa i Mbogo yangiritse cyane, ibituma nk’iyo hagize umuntu urwara batamuheka mu ngobyi ahubwo bagahitamo kumutwara mu maboko.

Ku kibazo cy’amazi muri kariya gace, abaturage bavuga ko hari ivomo rimwe rya gakondo rihuriraho abaturage b’imidugudu itatu, ku buryo kubona amazi bidashobora kujya mu nsi y’amasaha abiri, kandi muri icyo gihe bakabaye bakora indi mirimo.

Ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, abaturage ba Rugarama bavuga mu bice byose bibakikije hari umuriro w’amashanyarazi, bakibaza icyo bo bazira bakakibura.

Bati: “Gasharu na Kakarusho nta muriro dufite, nta n’inzozi zawo nk’uko abandi bashinze amapoto n’insiga bakazishyiraho, wapi twewe rwose twibereye mu cyaro cya Hererabandi.”

Abaturage kandi bahamya ko kuba nta bikorwa remezo bagira bituma batagira amahirwe yo gusurwa n’inzego z’ubuyobozi ngo babe bazigezaho ibyifuzo byabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana AndrĂ©, yabwiye BWIZA ko mu ngengo y’imari nshya y’akarere ka Huye harimo gahunda yo kungera imiyoboro y’amashanyarazi, ku buryo abaturage bo mu murenge wa Kigoma batawufite ushobora kubageraho.

Ku kibazo cy’amateme bariya baturage bemeza ko kibabangamiye kurusha ibindi, Kamana yavuze ko hari ibiraro akarere gafite gutinda nyuma yo kubona ko abaturage batabona ubushibozi bwo kubisana.

Ati: “Muri Kigoma hari ikiraro tugiye kwitaho kibahuza na Nyamagabe, hanyuma ahandi hato biba bisaba ko mu bushobozi bw’akarere ibidafitiwe ingengo y’imari ni ukureba ibisubizo mu baturage, tukareba tuti ese birashoboka, mu mashyamba twaba dufite mu rwego rw’akarere niba dushobora kuba twakemura icyo kibazo duhereye mu bushobozi twaba dufite.”

Ku kibazo cy’amazi yavuze ko muri kariya gace hari gukorera umushinga wa World Vision uri kwegereza abaturage amazi meza, bityo abaturage batarayabona bakaba basabwa kwihangana kuko ngo uriya mushinga ugifite imyaka ibiri yo gukorera muri kariya gace.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *