d-51eqvwwauy1pn_1595447301237.jpg

Icyegeranyo: Zimwe mu nkuru zitazibagirana zasohotse mu cyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize ni icya 30 muri 53 bizagira uyu mwaka w’2020. Cyatangiye tariki ya 20 kirangira tariki ya 26 Nyakanga 2020. Cyaranzwe n’inkuru zidasanzwe haba muri politiki, umutekano, uburezi, imyidagaduro ndetse n’imikino; by’umwihariko mu mupira w’amaguru.

Imwe mu nkuru yashimishije Abanyarwanda, cyane cyane umuryango wa Perezida wa Repubulika ni ivuka ry’umwuzukuru we wa mbere. Tariki ya 20 Nyakanga ni bwo Umukuru w’Igihugu yatangaje ko umukobwa we, Ingabire Ange wari umaze umwaka ashyingiwe Bertrand Ndengeyingoma, yibarutse imfura.

Ange Kagame wibarukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal tariki ya 19 Nyakanga, akoresheje urubuga rwa Twitter, yashimiye abaganga, abaforomo n’ababyaza bamwitayeho, akabyara neza.

d-51eqvwwauy1pn_1595447301237.jpg Byatangajwe ko Ange Kagame yibarutse, tariki ya 20

Umuryango Nyarwanda kandi wungutse undi mwenegihugu witwa Adham Amin Hassoun [utagira ubwenegihugu], akaba ari umugabo w’imyaka 58 y’amavuko wari warakatiwe n’Amerika imyaka 15 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu 2002, akatirwa mu 2007. Igihano yakirangije mu 2017 gusa yakomeje gufungwa kuko nta gihugu cyari cyakemeye kumwakira. U Rwanda rwemeye kwakira Hassoun tariki ya 22 Nyakanga.

29dc-hassoun2-mobilemasterat3x.jpg Iyo Adham Hassoun abura igihugu kimwakira, yari guhera muri gereza

Izindi nkuru zaranze icyumweru gishize:

Tariki ya 23 Nyakanga, bwiza.com yamenye ko mu Karere ka Karongi, abakandida babiri bakoze ikizamini cy’uburezi, ku rutonde rw’abatsinze hasohoka batandatu, bakeka ko habayemo amanyanga. Umukozi ushinzwe uburezi muri aka Karere yasobanuye ko nta ruhare yabigizemo kuko byose biri mu maboko ya REB.

Umuyobozi wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje yasabye abafite ikibazo kugitanga mu bigo bikosorerwamo ibizamini (marking centres) biri mu karere, bakurikije amategeko abiteganya kandi bakubahiriza igihe. Yongeyeho ko impamvu ishobora kuba yarateye ubwiyongere bw’abatsinze ari uko hari abakoze mu mwaka ushize bongeye gukora ibizamini, abo bakaba batarakoreye hamwe n’ababikoze bwa mbere.

dr-irenee-ndayambaje.jpg Dr. Irenée yasabye abafite ibibazo kubariza kuri ‘marking centres’ ziri mu turere

Na none mu bijyanye n’uburezi, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine asa n’uwakojeje agati mu ntozi tariki ya 24 Nyakanga, ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Twitter ubutumwa busaba abarimu gusubira ku bigo by’amashuri bakorerah, bafatanye n’abayobozi b’ibigo byabo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi ndetse no gushyira mu buryo ibitameze neza.

Bamwe mu barimu bakibona ubu butumwa, bibajije niba bigiye kuba itegeko kujya bajya ku mashuri bigishirizaho, bibaza ibyo bagomba kujya bakorerayo. Hari abatangiye kwibaza niba ‘bagiye gukora ikiyede’ cyane ko ibikorwa by’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri ari byo birimbanyije. Gusa Minisitiri Dr. Uwamariya mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, yatangaje ko abarimu babyumvishe nabi, asobanura ko abarimu bazajya banyarukira kuri ibyo bigo kugira ngo barinde ubusugire bwabyo, banabe bategura kandi amasomo bazatambutsa amashuri yafunguwe.

img_20200725_142548_1595679976992.jpg Dr. Uwamariya yavuze ko hari abumvise ubutumwa bwe nabi

Mu mutekano, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya CentrAfrica zagabye igitero ku mutwe witwaje intwaro wa R3 wari umaze iminsi 10 wishe umusirikare wazo witwa Nsengiyaremye Edouard wari ufite ipeti rya Sergeant Major. Iki gitero zakigabye mu gace ka Gedze gaherereye mu Ntara ya Nana-Mambere maze zicamo abarwanyi 3, zibirukana mu birindiro ndetse zifata n’intwaro zirimo ubwoko bwa AK-47 na RPG eshanu.

img_20200722_192446_1595439826338.jpg Ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi 3 ba R3, zibirukana no mu birindiro

Icyamenyekanye mu mikino ni uko igihembo cy’Umupira wa Zahabu (Ballon d’Or) gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaye neza mu mwaka w’imikino, kitazatangwa mu 2019/2020 bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka kuri bimwe mu bishingirwaho gitangwa nk’uko byemejwe na Pascal Ferré ushinzwe itangazamakuru muri France Football. Abahabwaga amahirwe yo kucyegukana barimo Robert Lewandowski wo muri Pologne, ukinira Bayern Munchen mu Budage, Lionel Messi ukinira FC Barcelona ndetse na Cristiano Ronaldo ukinira Juventus.

Mu myidagaduro, icyamamare mu muziki w’Amerika, Onika Tanya Maraj kizwi nka Nicki Minaj cyatangaje ko gitwite nyuma y’uko mu myaka ishize hari hakwirakwiye igihuha kivuga ko ari bwo yari atwite. Tariki ya 20 Nyakanga, kugira ngo uyu muhanzikazi w’umuraperi abyemeze abakunzi be bamukirikira ku rubuga rwa Instagram, yashyizeho amafoto agaragaza ko ibyo avuga ari impamo. N’ubwo yagiye akundana n’abasore batandukanye, bivugwa ko iyi nda ari iya Kenneth Petty bavanye muri iki gihe.

screenshot_20200720-182333_1595263988386_1595798614588.jpg Niki Minaj yatangaje ko atwite imfura

Mu nkuru zidasanzwe zaranze icyumweru gishize, hatambutse ivuga ku itorero ry’abaryamana bahuje ibitsina ryafunguye imiryango mu mujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Igitangazamakuru cya leta y’u Budage, Deutch Well cyatangaje ko iri torero ryitwa ‘Church of God in Africa in Rwanda’. Iki gitangazamakuru cyatangaje ko abarigize ari abahejwe mu matorero yabo, bitewe n’iyo myemerere itandukanye n’iyabo. Ngo iri torero kandi ritanga ahantu ho guhumuriza abadafite uburyo bwo gushyigikirwa cyangwa abanzwe n’imiryango yabo, bitewe n’iyi myemerere.

Amakuru ahoraho mu Rwanda ni ay’icyorezo cya Covid-19 kuva tariki ya 14 Werurwe ubwo umuntu wa mbere ukomoka mu Buhinde yageraga muri iki gihugu yaracyanduye. Iki cyumweru cyarangiye habonetse umubare munini w’abanduye icyorezo cya Covid-19. Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 26 Nyakanga, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi 69, mu gihe hakize 11. Byatumye umubare w’abamaze kwandura muri rusange uzamuka, ugera ku 1821, abakirwaye bo ni 898.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *