Akanama k’Abaminisitiri k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kasabye ko bitarenze tariki 31 Kanama 2020, uyu muryango ugomba kuba wagaragaje ibihano bigomba gufatirwa u Burundi na Sudani y’Epfo ku bwo kunanirwa kwishyura imisanzu yabyo.
Ku itariki ya 30 Kamena uyu mwaka ni bwo Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA basabiye u Burundi na Sudani y’Epfo gufatirwa ibihano cyangwa bigahagarikwa mu muryango kubwo kuba byarinangiye bikanga kujya bitanga umusanzu wabyo wa buri mwaka kimwe n’ibindi bihugu binyamuryango bya EAC.
Ibwiriza ryo gufatira ibi bihugu ibihano ryatangiwe mu nama idasanzwe ya 41 y’Akanama k’Abaminisitiri ba EAC yateranye tariki 4 Kanama, iyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, akaba na Chairman w’aka kanama, Dr Vincent Biruta.
Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru cyatangaje ko abaminisitiri batandatu bose bahagarariye ibihugu bya EAC, bashyize umukono kuri raporo isabira ibihano u Burundi na Sudani y’Epfo.
Minisitiri Dr, Biruta yavuze ko aka kanama ayoboye kategetse Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa EAC kugeza ibihano biteganyirijwe u Burundi na Sudani y’Epfo ku bihugu binyamuryango bitarenze tariki 31 Kanama 2020, hanyuma bukazatanga raporo yabyo mu nama isanzwe ya 40 y’Akanama k’Abaminisitiri iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Aka kanama kakomeje kugaragaza ko kudatanga umusanzu kw’ibi bihugu ku ngengo y’imari y’umuryango nk’uko bibisabwa aribyo bituma habaho ibibazo by’amikoro mu muryango no kubura kw’imishahara y’abakozi bawo.
Dr Vinvent Biruta Ati: “Ubunyamabanga kimwe n’izindi nzego z’umuryango ziri guhura n’ikibazo cy’ubushobozi. Umubare munini w’abatanga serivisi (mu muryango) bakeneye kwishyurwa. Ibikorwa bimwe byabaye bisubitswe kugeza igihe ibihugu binyamuryango bizatangira imisanzu.”
Kugeza ubu EAC itangaza ko ibihugu nka Kenya, Uganda, u Rwanda na Tanzania ari byo bimaze kwishyura umusanzu wabyo wose kugeza kuwa 31 Kamena 2020, hakaba hasigaye uw’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021 yatangiranye na tariki ya 01 Nyakanga.


