Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asanga gufatira imitungo y’abakekwaho ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu mu gihe bibaye ngombwa ko bikorwa byazajya bikorwa hakurikijwe amategeko, mu rwego rwo kwirinda ko hari ababirenganiramo.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro kihariye yagiranye n’ikinyamakuru The East African ku wa kane w’iki cyumweru, aho yashimangiye ko Leta y’u Rwanda itazahwema gushyira igitutu ku bakekwaho ruswa kimwe n’abanyereza umutungo wa rubanda, mu rwego rwo guca burundu iriya ngeso.
Mu minsi ishize ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru cyahuje Ubushinjacyaha Bukuru n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yatangaje ko umuntu wese uzajy akekwaho ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu, imitungo ye yose n’amafaranga afite kuri konti za banki bizajya bifatirwa mu gihe hagikorwaho iperereza, kugira ngo bizafatwe nk’ubwishyu mu gihe ahamijwe icyaha.
Havugiyaremye yavuze kandi ko mu iperereza hazajya harebwa no ku mitungo y’abafitanye isano n’ukekwaho icyaha ndetse n’abandi ba hafi ye, ku buryo na yo yafatirwa mu gihe nyirayo ananiwe kugaragaza aho yayikuye hemewe n’amategeko, ngo kuko byagaragaye ko benshi mu barya ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta bakoresha amayeri yo kwandika imitungo bakuyemo ku mazina y’abo bafitanye isano.
Perezida Kagame aganira na The East African, yavuze ko buri mukozi wese akwiye gushyira imbere gukorera mu mucyo, kandi buri wese akamenya neza ko adashobora kwihanganirwa mu gihe yaba aketsweho ruswa, byose bikagendana no kumenyera kubazwa inshingano kuri buri wese.
Ati: “Ku bwanjye ikiri ingenzi ni ugukora ibintu neza. Ukabikora uko bigomba gukorwa kandi mu mucyo, buri wese ukekwa akamenya neza ko atazihanganirwa, ikindi kubazwa inshingano bikaba ngombwa.”
Gufatira imitungo bigomba kwitonderwa
Perezida Kagame yagaragaje ko adashyigikiye ko buri gihe hajya habaho kwihutira gufatira imitungo y’ukekwaho icyaha cyangwa abamukomokaho, gusa ashimangira ko mu gihe bibaye ngombwa byajya bikoranwa ubushishozi, kandi bigakorwa mu mucyo kugira ngo hatagira abarenganwa.
Ati: “Ntabwo mbona impamvu gufatira imitungo byajya bikorwa mbere, nibura ikirego kitari cyasobanuka cyangwa ngo kigere ku musozo w’ibimenyetso. Uko mbyumva ibyo byaba ari bibi.”
Yaunzemo Ati: “Gusa nanone nshyigikiye ko bigomba kuzakoranwa ubutabera, bigakorwa mu mucyo n’inzira iteganywa n’itegeko, kugira ngo bitazarangira hagize ubirenganiramo, ugasanga ugaragaje umuntu wariye ruswa nabi wenda atari na we, ibintu nk’ibyo. Niba ari ngombwa ko bikorwa, bigomba kuba mu buryo bukurikije inzira z’amategeko, bigakorwa mu butabera kandi mu mucyo.”
Kugeza ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko abantu 1187 ari bo bamaze gukurikiranwaho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta ufite agaciro k’asaga miliyari 4.7frw, 928 muri bo bakaba barahamijwe ibyaha.

8 Responses
Perezida Kagame asanga gufatira imitungo y’abakekwaho ruswa bitagomba kwirukankirwa
Bikozwe mu umucyo,ntabakingirwa ikibaba byaba ari byiza ,ariko abarya menshi ntawe ubavuga ,nk’amamiriyari World Bank ivuga yanyerejwe yagiye he ?

Ibi nibyo kuko hari numuco wo kubeshyerana cyane, wasanga abantu bazira ubusa hato na hato, ibyaba ukuli baza uwo muntu imitungo uko yayibonye ariko bitarimo kumurenganya,no kumuhungabanya.

ABAFITE MU NSHINGANO ZABO KUYIRWANYA NI BO BAMBERE BAYIRYA NI NABO BARYA AGATUBUTSE, MUZANAGE AKAJISHO KU MITUNGO YA BA AUDITEURS N’UBWO ATARI BOSE MUBAMBARIZE AHO BAYIKUYE,MUZAGERE MU BAKOZI BAMWE CYANE CYANE ABAYOBOZI B’INKIKO NA BO MUBAMBARIZE, NTI MUZIBAGIRWE N’ABAMWE MU BAYOBOZI BA POLICE CYANE CYANE ABO MURI TRAFFIC NABO MUHUZE IMITUNGO YABO N’IMISHAHARA YABO MUBAMBARIZE UKO BABIRONSE

Hafatwa rubanda rugufi naho ibikomerezwa ninde ubifata muri ruswa nukumirwa gusa ntakindi rwose pe gusa Imana yonyine izi byose uwagera muri Nyobozi ya Nyamagabe nahandi yakumirwa