Abayobozi baka abaturage amafaranga y’imisanzu yo kubaka amashuri bahawe gasopo

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje kwaka abaturage imisanzu y’amafaranga yo kubaka amashuri, isaba ko aho bikorwa bigomba guhita bihagarara kuko umuyobozi uzafatwa azabihanirwa.

Hashize igihe hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage binubira imisanzu y’amafaranga bakwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kubaka amashuri, nyamara abo baturage baba banakoze imiganda y’imirimo y’amaboko ahubakwa ibyumba by’amashuri.

Iki kibazo cyafashe intera muri aya mezi abiri ubwo Leta y’u Rwanda yatangizaga ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri birenga 22,500 mu gihugu hose byiyongera ku byari Bihari mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwarangwaga mu mashuri.

Mu ibaruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yandikiye abayobozi b’uturere bose n’Umujyi wa Kigali, yabibukijwe ko kwaka abaturage amafaranga bitemewe bityo bakaba bagomba guhita bategeka abasaba imisanzu y’amafaranga kubihagarika.

Yagize Ati: “Hari amakuru hamwe na hamwe mu turere agaragaza ko hari abayobozi mu nzego zegerejwe abaturage barimo kwaka abaturage amafaranga yo gushyigikira igikorwa cyo kubaka amashuri. Ndabibutsa ko ibi bitemewe kandi bigomba guhita bihagarara kuko igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri gifite ingengo y’imari ya Leta cyagenewe.”

MINALOC yashishikarije abaturage kugira uruhare mu bibakorewa batanga umusanzu w’imirimo y’amaboko ahubakwa amashuri, icyakora uwaba atabashije gutanga umusanzu w’amaboko afite uburenganzira bwo guhitamo gutanga insimburambubyizi.

Minisiteri kandi yavuze ko umuturage ufite ubushobozi ashobora kugira umusanzu w’inyongera y’imirimo y’amaboko atanga abyibwirije, kandi akaba ariwe ugena icyo atanga ku bushake bwe kuko atanabikoze ntawe ubimwishyuza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abayobozi baka abaturage amafaranga y’imisanzu yo kubaka amashuri bahawe gasopo
    Dushimwe cyane uboyobozi bwacu kubera kureba kure kuko hari bamwe baka amafaranga batagamije imisanzu mugikorwa kirimo gukorwa ahubwo bagamije indonke. Twabasabaga ko muzatubariza WASAC impamvu ikora imiyoboro yamazi hanyuma ikemerera abaturage bamwe bo m’ Umudugudu wa MASIZI , KAYENZI muri BUMBOGO kwaka abaturage amafaranga kuburyo umuntu utayatanze adashobora guhabwa amazi? Ese WASAC yabaye COOPERATIVE KUBURYO UMUTURAGE UKENEYE ABAZI BISABA KO AJYA MURUGO RWUNDI MUTURAGE KUJYA GUSINYISHA ICYEMEZO CYO GUHABWA AMAZI?

    MUTUBARIZE UMURENGE WA BUMBOGO, WASAC NA KARERE KA GASABO IMPAMVU YAYO MAFARANGA NDETSE NICYANGOMBWA GITANGWA NABATURAGE UKO KITWA…

  2. Abayobozi baka abaturage amafaranga y’imisanzu yo kubaka amashuri bahawe gasopo
    Dushimwe cyane uboyobozi bwacu kubera kureba kure kuko hari bamwe baka amafaranga batagamije imisanzu mugikorwa kirimo gukorwa ahubwo bagamije indonke. Twabasabaga ko muzatubariza WASAC impamvu ikora imiyoboro yamazi hanyuma ikemerera abaturage bamwe bo m’ Umudugudu wa MASIZI , KAYENZI muri BUMBOGO kwaka abaturage amafaranga kuburyo umuntu utayatanze adashobora guhabwa amazi? Ese WASAC yabaye COOPERATIVE KUBURYO UMUTURAGE UKENEYE ABAZI BISABA KO AJYA MURUGO RWUNDI MUTURAGE KUJYA GUSINYISHA ICYEMEZO CYO GUHABWA AMAZI?

    MUTUBARIZE UMURENGE WA BUMBOGO, WASAC NA KARERE KA GASABO IMPAMVU YAYO MAFARANGA NDETSE NICYANGOMBWA GITANGWA NABATURAGE UKO KITWA…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *