Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Abakiriya ba Banki y’Abaturage, ikorera mu mujyi wa Rusizi baravuga ko kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena nta n’umukozi wayo baca iryera, n’abakuraga amafaranga ku cyuma( ATM) bikaba bidakunda. Bavuga ko n’umukozi ugerageje kwitaba umukiriya kuri telefone, avuga ko yafunzwe kuko hari umukiriya wagezemo arwaye COVID-19, bigatuma ifungwa.

Bamwe mu bakiriya bayo baganiriye na Bwiza.com, bavuze ko iyi minsi nta faranga babona, bahamagara n’abayobozi ba banki ntibabitabe ngo bababwire mu by’ukuri ikibazo gihari n’igihe kizakemukira, ugerageje guhamagara umukozi w’inshuti ye akamubwira ko bakuwe igitaraganya muri banki ku wa gatatu nimugoroba babwirwa gutaha bakazagaruka babahamagaye, bakaba baranabapimye, bamwe kugeza ubu n’ibisubizo byabo bikaba bitaraza.

Umwe yagize ati: “Nahageze ku wa Gatatu saa munani z’igicamunsi, nsanga banki irafunze hari n’abandi benshi hanze twabuze uduha amakuru nyayo y’ifungwa ryayo, umukozi nahamagaye ambwira ko bababwiye ngo bafunge vuba batahe, ko hari umukiriya wahaje ku wa mbere yaranduye icyorezo cya COVID-19, bakaba bajyanye abakozi bose kubapimisha, ko n’inyubako banki ikoreramo yatewe imiti mu rwego rwo kurwanya icyo cyorezo cyayibonetsemo, nta bindi yatubwiye.’’

Yakomeje agira ati: “Twumva bakwiye kutubwiza ukuri kuko nk’ubu gukomeza dusiragira dusanga ifunze kandi dukeneye amafaranga yacu, niba koko uwo wanduye icyo cyorezo yarahageze ikaba ari yo mpamvu bayifunze, kubitubwira tukabimenya bitwaye iki ntibakomeze kuducisha hirya no hino ngo baracyayitera imiti, batanatubwira igihe bazayifungurira?’’

Undi na we ati: “Nagiyeyo ku wa Gatatu nimugoroba gushakayo serivisi nsanga bafunze nta n’umukozi wa banki uhacaracara, n’uyu munsi ku wa Gatandatu nagiyeyo nsanga nta n’umusekirite uharangwa ngo ambwire uko bimeze, ariko twe tubona atari byo. Niba ikibazo gihari twese turabizi ko iki cyorezo kitwugarije, nta mpamvu yo kubiduhisha kandi turi abakiriya babo. Barabiduhishira iki?’’

Bamwe mu bakozi b’iyi banki bavuga ko nyuma yo kwipimisha hari ibisubizo byaje ariko ibya 3 muri bo bikaba bitaraza, ngo byazageza ku wa mbere w’icyumweru gitaha bitaraboneka, hakazifashihwa abaturutse mu yandi mashami y’iyi banki ariko abaturage bagahabwa serivisi bakeneye.

Bwiza.com yahamagaye umuyobozi w’iyi banki Niyonshuti Pascal ngo imubaze ukuri kuri ibi bivugwa, avuga ko atuvugisha hagati y’iminota 15 na 30, ariko ntiyabikora.

Yagize ati: “Ndi gusenga ndabahamagara hagati y’iminota 15 na 30 mbabwize ukuri kuko nta mpamvu yo kubabeshya cyangwa ngo tubihishe.’’ Gusa muri iyo minota n’iyakurikiyeho ntiyongeye gufata telefoni ye igendanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko ifungwa ry’iyi banki ryabazwa umuyobozi wayo. Ati: “Hari igihe ahaketswe COVID-19 tuhafunga hagaterwa imiti ariko uyu munsi ku wa 6 nzi ko banki y’abaturage ya Rusizi ifunguye, niba ifunze byabazwa umuyobozi wayo.’’

Iyi Banki y’abaturage ishami rya Rusizi ifunze imiryango nyuma ya MTN mu mujyi wa Rusizi na SACCO Tea Shagasha y’abahinzi b’icyayi ikorera mu murenge wa Giheke muri aka karere, amakuru aturuka muri bamwe mu bayozi bakavuga ko hari ahacururizwa imiti (pharmacies) habiri, amagaraje 3 n’izindi serivisi zafunze imiryango mu gihe kitazwi zikekwamo COVID-19 bikaba bikomeje ku hantu hose hazajya hakekwa umurwayi wayo.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    ibi bintu biteye agahinda,kuko gufunga ibikorwa byifashishwa n’abaturage sibyo.ahubwo hagashyizweho ingamba zihamye zo kurwanya icyorezo.naho gufunga za pharmacie n’amavuriro n’amabanki nta gisubizo bitanga.hapimwe abakozi bose basanze ari bazima basubizwe mu kazi.

  2. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    ibi bintu biteye agahinda,kuko gufunga ibikorwa byifashishwa n’abaturage sibyo.ahubwo hagashyizweho ingamba zihamye zo kurwanya icyorezo.naho gufunga za pharmacie n’amavuriro n’amabanki nta gisubizo bitanga.hapimwe abakozi bose basanze ari bazima basubizwe mu kazi.

  3. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Gutanga amakuru y’ukuri byongerera aba clients ikizere.kubahisha bagahora basiragira ntabwo aribyo. Time is money

  4. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Gutanga amakuru y’ukuri byongerera aba clients ikizere.kubahisha bagahora basiragira ntabwo aribyo. Time is money

  5. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Bwiza aba clients ukuri bikomeza ikizere agufitiye.kubasiragiza ntabwo aribyo rwose. Time is money

  6. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Bwiza aba clients ukuri bikomeza ikizere agufitiye.kubasiragiza ntabwo aribyo rwose. Time is money

  7. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Ariko abantu namwe mujye mushyira mugaciro ariyo service n’Ubuzima bw’umuntu ni iki gifite agaciro niba Leta igishakisha uko yarinda abantu kuki mutabyakira NGO mube mwihanganye koko namwe harimo kudashyira mugaciro

  8. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Ariko abantu namwe mujye mushyira mugaciro ariyo service n’Ubuzima bw’umuntu ni iki gifite agaciro niba Leta igishakisha uko yarinda abantu kuki mutabyakira NGO mube mwihanganye koko namwe harimo kudashyira mugaciro

  9. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Ariko abantu namwe mujye mushyira mugaciro ariyo service n’Ubuzima bw’umuntu ni iki gifite agaciro niba Leta igishakisha uko yarinda abantu kuki mutabyakira NGO mube mwihanganye koko namwe harimo kudashyira mugaciro

  10. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Ariko abantu namwe mujye mushyira mugaciro ariyo service n’Ubuzima bw’umuntu ni iki gifite agaciro niba Leta igishakisha uko yarinda abantu kuki mutabyakira NGO mube mwihanganye koko namwe harimo kudashyira mugaciro

  11. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Ariko abantu namwe mujye mushyira mugaciro ariyo service n’Ubuzima bw’umuntu ni iki gifite agaciro niba Leta igishakisha uko yarinda abantu kuki mutabyakira NGO mube mwihanganye koko namwe harimo kudashyira mugaciro

  12. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Ariko abantu namwe mujye mushyira mugaciro ariyo service n’Ubuzima bw’umuntu ni iki gifite agaciro niba Leta igishakisha uko yarinda abantu kuki mutabyakira NGO mube mwihanganye koko namwe harimo kudashyira mugaciro

  13. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Ni kibazo kd niyo bank nta service nziza igira bangomba guhindura abayobozi

  14. Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
    Ni kibazo kd niyo bank nta service nziza igira bangomba guhindura abayobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *