Sudani y’Epfo: Dr Riek Machar yavuye mu gihugu aba ahungiye mu gihugu kimwe cy’igituranyi

Sangiza iyi nkuru

Riek Machar, wahoze ari visi perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo ndetse akaba ari umuyobozi w’umutwe SPLM-IO, yabashije kuva ku butaka bw’igihugu cye aba yimukiye mu gihugu kimwe cy’igituranyi nyuma y’ukwezi kwari gushize habaye urugamba rukomeye hagati y’ingabo ze n’iza leta yabereye kuri perezidansi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we.

Uyu muvugizi witwa James Gatdet Dak yemeje ko Machar yimukiye hanze y’igihugu kuri uyu wa Gatatu, itariki 17 Kanama 2016, nyuma y’umwaka umwe neza ashyize umukono ku masezerano y’amahoro arimo arasenyuka muri iyi minsi.

machar

Nibyo, Kamarade Dr Riek Machar yabashije kwimukira mu gihugu cy’igituranyi uyu munsi, kuwa 17 kanama 2016. Ibi ni nyuma y’ukwezi kurenga perezida Kiir n’ingabo ze bagerageje kumukura mu nzira, neza muri perezidansi I Juba, iwe mu rugo i Jebel no mu mashyamba akikije Juba ”. Ibi umuvugizi wa Machar akaba yabitangarije urubuga rwa Sudani Tribune dukesha iyi nkuru.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo atatangaje igihugu Machar abarizwamo kuri ubu, James Gatdet yatangaje ko ubu ameze neza nyuma yo kumara ukwezi kwose ngo araswaho hafi buri munsi n’indege z’intambara za leta mu nkengero za Juba. Yongeyeho ko mu minsi micye Machar ari bugire icyo atangaza ku mugaragaro mu itangazamakuru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *