Abanyarwanda baciye umugani ngo Ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi, abaturage batuye muri Carolina y’Amajyepfo bakaba bamenye ukuri kw’uyu mugani ubwo batungurwaga no kumva ukuntu insoresore 2 zivuganye umugiraneza wari umaze kuzifasha gukura imodoka yazo yari yaheze mu muferege.
Igipolisi cyo mu mujyi wa Charleston y’Amajyaruguru kivuga ko cyataye muri yombi Deon Antonio Frasier w’imyaka 17, na mugenzi we w’imyaka 19 witwa Micheal Odell Anthony Dupree-Tyler, nyuma yo gushinjwa kwica no kwiba Chadwick Garrett w’imyaka 45.
Izi nsoresore zombi zikaba zarashinjijwe icyaha cy’ubwicanyi bivugwa ko bwabaye ku isaha ya saa tanu z’ijoro kuwa Mbere.

Iyi nkuru dukesha WWWNews ikomeza ivuga ko Garrett yasanze imodoka y’aba basore yo mu bwoko bwa Dodge Durango yaheze mu muferege akiyemeza kubafasha kuyikuramo.
Aba ngo bemeye ubufasha bwe, maze imodoka bamaze kuyikuramo neza, umwe muri aba basore akuramo imbunda arasa Garrett inshuro nyinshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyakurikiyeho ni ukumwiba, barangije barahunga bava aho, umupolisi wa mbere wageze aho byabereye akaba yarasanze Garrett yamaze gupfa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


