Nyamasheke: Ushinzwe inguzanyo muri SACCO yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Mu ma saa yine n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kamena, ni bwo Tekereza Israel, umukozi ushinzwe inguzanyo muri Bushekeri SACCO yatawe muri yombi, akurikiranyweho na RIB kunyereza amafaranga y’abaturage arenga 3,410,000 Rwf, iperereza ryahise ritangira ngo harebwe niba nta yandi yaba yaranyereje.

Umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO, yabwiye Bwiza.com ko bari basanzwe binubira imikorere yayo mu bijyanye n’inguzanyo,aho kugira ngo uzayibone byacaga mu nzira ndende zirimo no kugira icyo utanga cyangwa ugasiragizwa ngo wibwirize, izishyuwe na zo ngo amafaranga ntagere aho agomba kugera, ngo bakaba babivugaga kenshi ariko ntihagire igikorwa.

Ati’’ Itabwa muri yombi rye ntiryadutunguye kuko natwe twari tumaze iminsi tubigaragaza ariko abayobozi ntibagire icyo bakora, tugakeka ko hashobora kuba haranyerejwemo n’arenga 3.410.000 twumva bavuga,kuko hari n’abavuga ko ashobora kuba agera kuri miliyoni 12, icyakora ubwo hari gukorwa iperereza n’inzego z’ubugenzacyaha zizatubwira ukuri kwabyo,ariko natwe biratubabaza cyane iyo amafaranga yacu anyerezwa bene kariya kageni ubuyobozi burebera.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,unafite ibi bigo by’imari mu nshingano,Ntaganira Josué Michel,yemeje aya makuru,avuga ko yafashwe kugira ngo ukuri ku byo akurikiranyweho kujye ahagaragara.

Yabwiye Bwiza.com ati’’ Ayo makuru ni yo, ntabwo ari ikinyoma,uwafashwe yitwa Tekereza Israel,inzego z’ubugenzacyaha ziramufite,hari ibyo akurikiranyweho.
Ubusanzwe mu nama tujya dukoresha abayobozi b’ibigo by’imari,cyane cyane ibi tugenzura bya hafi nk’izi za SACCO,n’ibindi, duha inshingano abayobozi bazo,zo guhoza ijisho ku mutungo w’abaturage ngo bahore bareba ko ucunzwe neza.’’

Yakomeje ati’’ Uwo rero Tekereza Israel yari umukozi ushinzwe inguzanyo,bimwe mu byo akurikiranyweho harimo abo yagiye aha inguzanyo,mu kuzishyura amafaranga ntagere muri SACCO, muri make ni ukuyanyereza. Igenzurwa ryimbitse riri gukorwa kugira ngo hamenyekane imikorere ye mu bijyanye n’imitangire n’imyishyurize y’inguzanyo kuko amakuru duhabwa avuga ko abazwa amafaranga arenga 3.410.000,ibindi tuzabihabwa n’iperereza.’’

Avuga ko bahise basaba ubuyobozi bw’iyi SACCO kugenzura neza akekwa yose kuba yaranyerejwe,agashima imikoranire ya hafi na BNR( Banaki nkuru y’igihugu) kuko ari yo igenda igaragaza amakosa y’imicungire y’umutungo mirenge SACCO y’aka karere, mu minsi ishize hakaba hari SACCOs zinyuranye abakozi bazo bahagaritswe ku mirimo yabo bazira imicungire itanoze y’umutungo w’abaturage.

Visi Meya,Ntaganira Josué Michel,yasabye abaturage gukurikiranira hafi imitungo yabo iri mu mirenge SACCO yabo,aho bakeka imikorere idahwitse amakuru agatangirwa igihe,abagize inama z’ubutegetsei na ngezuzi bakongera imbaraga mu mikurikiranire y’uwo mutungo, buri munyamuryango wa SACCO kandi agakurikiranira hafi ibikorerwa kuri konti ye, aho agize ikibazo akihutira kubaza ababishinzwe muri SACCO, bamurangarana akabigeza mu nzego zisumbuye,kugira ngo abo b’akaboko karekare bakumirwe bataracucura abaturage.

Iri nyerezwa riravugwa mu gihe abanyamuryango ba SACCO ya Nyabitekeri muri aka karere amaso yaheze mu kirere ku mafaranga arenga miliyoni 84 yanyerejwe muri SACCO yabo, bakababazwa n’uko ngo bamwe mu bakekwa kuyanyereza bababona bidegembya mu mujyi wa Rusizi kandi aya mafaranga ataragarujwe, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative( RCA) Harelimana Jean Bosco akaba yarabwiye Bwiza.com ko nta wanyereje umutungo w’abaturage mu makoperative uzawuheza,ko byanze bikunze ayanyerejwe yose azagaruzwa.

Twashatse kuvugana n’umucungamutungo wa Bushekeri SACCO,Sindayiheba Jean Baptiste ngo tumubaze iby’aya makuru nk’usanzwe ari umuyobozi w’uwatawe muri yombi, avuga ko ari mu nama abitubwiraho mu minota 10, ishize tumuhamagaye dusanga telefoni ye igendanwa yayifunze, perezida w’inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO Gasore Alexandre, we inshuro nyinshi twamuhamagaye ngo agire ibyo abidusobanuriraho ntiyatwitabye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *