Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwaga Nyirandikubwimana Céline, wo mu Mudugudu wa Musumba, Akagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke, wari umaze ibyumweru 2 yarabuze, yasanzwe mu nzu itabamo abantu mu Mudugudu wa Nyarunombe muri aka kagari yarapfiriyemo, bikekwa ko yaba yarahitanywe n’inda barimo bamukuriramo.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturanyi b’iwabo wa Nyakwigendera, ngo uyu mukobwa wari usanganywe umwana w’imyaka 2 y’amavuko, iwabo baketse ko yaba afite indi nda, ku itariki ya 2 Kamena bajya kumupimisha ku kigo nderabuzima cya Gatare muri Macuba, ngo basanga afite inda y’amezi 2, bamugarura mu rugo ariko umukobwa we ngo yari azi ko atwite agashaka kubihisha ababyeyi be, ikaba ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kujya kumupimisha kuri kiriya kigo nderabuzima.

Tariki ya 11 Kamena 2020, nimugoroba ngo ababyeyi be baramubuze bibwira ko yagiye gusura mukuru we utuye mu Mudugudu wa Kajumiro muri aka Kagari ka Nyakabingo, ariko bamubajije avuga ko atigeze ahagera, babaza n’ahandi hose mu miryango bakeka ko yaba ari na ho, barabahakanira bitangira kubabera amayobera.

Uyu muturage akomeza agira ati: ’’Icyabaye urujijo ni uko yagiye asize irangamuntu ye, telefoni n’ikarita ya mituweli, babanza gukeka ko yaba yari yagiye kureba umusore ucuruza kuri Santere y’ubucuruzi ya Nyakabingo bakundaga kugendana bikekwa ko ari we wayimuteye, gusa uwo musore ibyo kumutera inda yarabihakanaga, bamubajije niba yaba yarabonye uwo mukobwa muri icyo cyumweru avuga ko yahanyuze akamugurira mituyu nk’abandi bakiriya bose, adaheruka kongera kumubona.’’

Akomeza avuga ko ku wa 18 Kamena, ababyeyi b’uwo mukobwa bagiye kubivuga ku Kagari ko bamubuze, Gitifu w’ako Kagari, Sehorana Bismarck abatuma mu isibo yabo kuba ari ho babivuga bakagaragaza ko koko uwo mukobwa yabuze, ku wa Mbere ushize tariki 22 bagarukana ikayi iturutse mu Mudugudu ivuga ko uwo mukobwa yakomeje kubura, ubuyobozi bw’Akagari bubohereza kuri RIB, agezeyo RIB imugira inama yo gutanga itangazo kuri Radiyo.

Ati: ’’Mu gihe bose barimo bashakisha, hari inzu y’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Gatare kera witwaga Ntiserurwa Joseph kuri ubu ikaba nta bantu babamo, umukazana we yagiyemo gushaka urubaho mu mbaho bahabitse, ahageze yumva umunuko, arebye abona ukuguru k’umuntu umaze igihe ahapfiriye, asohoka yiruka atabaza, baje basanga ni uwo mukobwa wahapfiriye, asasiwe ikirago ari na cyo yoroshwe hejuru ye harunze ibipapuro byinshi, imyenda yari yambaye igarukiye mu rukenyerero hepfo nta cyo yambaye, hasi kuri sima aho yari aryamye hari amaraso bigaragara ko ari nk’inda bamukuriragamo.’’

Uyu musore bivugwa ko yayimuteye RIB ngo yari yamuhamagaje agomba kwitaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena ngo agire ibyo abazwa kuri uyu mukobwa, ariko ngo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena yahise abura n’ubu aracyashakishwa, hakaba abakeka ko ari we waba warafashije uyu mukobwa gukuramo iyo nda ikamuhitana, undi akabura, gusa na byo ngo bizagaragazwa n’iperereza.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Nyakabingo, Sehorana Bismarck yemeje aya makuru, avuga gusa ko uburyo uyu mukobwa yagejejwe muri iyi nzu bukiri urujijo.

Ati: ’’Ni byo umurambo we ni ho twawusanze ariko igiteye urujijo ni uko aho ari ahantu h’ikigunda cyane ku buryo ntawe ujya ahigabiza ngo ahanyure, tukaba twarasanzemo uwo murambo nta hagaragara baba baraciye urugi ngo ujyanwemo, hakaba abavuga ko na ba nyir’inzu hari uruhare baba babifitemo ariko ibyo twe nk’ubuyobozi ntitwabyemeza, bizemezwa n’iperereza.’’

Asaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo babona hari ikidasanzwe kigaragaza ko bashobora no kwiyambura ubuzima bagatangira amakuru ku gihe mu buyobozi kugira ngo gikumirwe hakiri kare.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa nyuma yo gukorerwa isuzuma n’abaganga bo ku bitaro bya Kibogora, ngo wari utangiye kwangirika bigaragara ko uhamaze igihe.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye
    Uyu musore ashakishwe ndetse na ba nyir’inzu nabo babibazwe izi mpande zombi gishobora kuba Hari amakuru zatanga

  2. Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye
    Uyu musore ashakishwe ndetse na ba nyir’inzu nabo babibazwe izi mpande zombi gishobora kuba Hari amakuru zatanga

  3. Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye
    Birababaje cyane,Imana imwakire mu bayo

  4. Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye
    Birababaje cyane,Imana imwakire mu bayo

  5. Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye
    Uyu musore ashakishwe ndetse na ba nyir’inzu nabo babibazwe izi mpande zombi gishobora kuba Hari amakuru zatanga gusa ababyeyi nabo bage bagerageza gutanga amakuru kugihe

  6. Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye
    Uyu musore ashakishwe ndetse na ba nyir’inzu nabo babibazwe izi mpande zombi gishobora kuba Hari amakuru zatanga gusa ababyeyi nabo bage bagerageza gutanga amakuru kugihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *