Smart Initiative ni ikigo nyarwanda cyavumbuye uburyo buzafasha abarimu n’ababyeyi gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri mu gihe bari mu ishuri.
Ubu buryo buzajya bwifashishwa bwiswe “Smart Parent” buzajya bukoresha ikoranabuhanga mu guha amakuru abarimu ku imyitwarire y’abana mu gihe bari mu ishuri, iyi pororgaramu ikazajya yoherereza ubutumwa bugufi (SMS) raporo ya buri munsi y’imyitwarire y’abanyeshuri .
Karasira Olivier, umuyobozi mukuru w’ikigo Smart Initiative yavuze ko iyi gahunda izajyana no gushyira mudasobwa muri buri shuri bagashyiramo porogaramu ya Smart Parent kandi ikaba ifite interinet.
Avuga ko bizafasha ababyeyi n’amashuri kuzamura uburyo bw’imyigishirize ndetse bikazamura n’ikoranabuhanga mu mugi no mu cyaro. Ikindi bizafasha amashuri guhanahana amakuru n’ababyeyi ku myitwarire y’abana ku gihe ndetse bifashe na guverinoma kumenya uburyo bashyira mu bikorwa politike z’uburezi.
Iyi gahunda ikazifashisha mudasobwa zikorerwa mu Rwanda zikoreshe na sisiteme nyarwanda.
Iyi gahunda ikaba yaratangiye gukoreshwa muri Lycée Notre Dame de Citeaux (LNDK) mu Mujyi wa Kigali.
Masera Nayituriki Helene, umuyobozi w’ishuri LNDC yatangaje ko iyi gahunda bayitezeho byinshi kuko igihugu kiri kuzamuka cyane mu ikoranabuhanga bikazatuma na gahunda yo kuzamura ubumenyi izamuka.
Yongeyeho ko izi gahunda zo kuvumbura udushya mu ikoranabuhanga nk’iyi Smart Parent zizafasha byinshi mu kuzamura ireme ry’uburezi bikazaba n’urufunguzo rw’ubukungu bw’igihugu.

Karasira washyize ahagaragara iyi gahunda yavuze ko bagiye kugeza iyi gahunda mu gihugu hose aho amashuri azagerwaho n’iyi gahunda buri shuri bazajya barishyiramo mudasobwa ndetse ishyirwemo n’ikoranabuhanga rya internet.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari gahunda yo kohereza mudasobwa zigendanwa 600, buri kwezi ku ubufatanye n’ibigo bitandukanye, harimo ikigo nyarwanda gikora mudasobwa, guverinoma, hakaba hari ibyiringiro ko amashuri menshi yo mu cyaro mu minsi iri imbere azaba yamaze kugezwamo mudasobwa zigendanwa.
Karasira yatangaje ko amashuri azajya abona mudasobwa ku ubuntu ariko ababyeyi bakazajya batanga amafaranga ibihumbi icyenda ku umwaka ya serivise z’iyi gahunda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Melachie



