Umugore yafashwe nyuma yo kwiba uruhinja akarushyira mu ishakoshi

Sangiza iyi nkuru

Muri Kenya umugore yagejejwe mu rukiko nyuma yo gufatwa yibye uruhinja rumaze umunsi umwe ruvutse mu bitaro bya Garissa Referral Hospital ubwo nyina warwo yari ari muri koma arembye bikomeye.
Asha
Ikinyamakuru Tuko, kivuga ko Asha Mohammed yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya akimara kwiba uyu mwana akamushyira mu ishakoshi agendana.
Nyina w’uru ruhinja ubwo yamaraga kubyara ngo yahise amererwa nabi bisaba ko yitabwaho maze Asha aca muri humye aterura uwo mwana aratoroka.
Abaganga bamubonye agenda ngo babonaga asa nkaho afite icyo yikeka ariko ntibasobanukirwa icyo yakoze , nyuma bagiye kureba uruhinja basanga rwaburiwe irengero.
Agejejwe mu rukiko imbere y’umucamanza, Asha yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko abeshyerwa, urukiko ruhitamo kuba rumufunze iminsi 30 y’agateganyo ngo habanze gukorwa iperereza ku buryo bwimbitse.
Ahmed Mohamed Dagane, umuyobozi w’ibitaro bya Garissa avuga ko ari ubwa mbere aya mahano abaye muri ibi bitaro kuva yaba umuyobozi babyo, ashimangira ko bagiye gukaza umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati” Ni ubwa mbere iki kintu kibereye muri ibi bitaro kuva nabiyobora,gusa turi abanyamahirwe kuko uyu mugore yahise afatwa atararenga umutaru.Kugeza ubu naboneraho gutangaza ko umwana ameze neza”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *