413055

Israel: Abayobozi benshi b’ingabo birukanwe kubera igitero cya Hamas cyo mu 2023

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Israel cyirukanye abasirikari bakuru benshi ndetse cyihaniza abandi kubera kunanirwa gukumira igitero cyagabwe na Hamas muri Israel mu Kwakira 2023.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Ugushyingo, urutonde rw’abajenerali birukanwe ku mugaragaro harimo abashinzwe iperereza rya gisirikare, ibikorwa, n’ubuyobozi bw’amajyepfo bushinzwe Gaza.

Iki cyemezo kije mu gihe guverinoma itaranatangira iperereza kuri icyo gitero, cyatangije intambara iteye ubwoba muri icyo gice cy’Uburasirazuba bwo Hagati nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

Ku Cyumweru, igisirikare cyari cyatangaje mu itangazo ko ba ofisiye benshi bagomba kuvanwa ku mirimo y’ingenzi kandi ko batazongera gukora mu gisirikare.

Umuyobozi mukuru w’ingabo, Eyal Zamir yagize ati: “IDF [Ingabo za Israel] yananiwe inshingano zayo z’ibanze ku itariki ya 7 Ukwakira, kurinda abasivili ba Leta ya Israel.”

Yakomeje agira ati: “Ibi ni ugutsindwa gukomeye.” Ati: “Amasomo y’uwo munsi ni menshi kandi ni ingirakamaro, kandi agomba kutubera amarangakerekezo cy’ejo hazaza.”

Abamenyeshejwe ko bazavanwa ku mirimo y’abakozi barimo abahoze ari abayobozi b’ubutasi, ubuyobozi bushinzwe ibikorwa, n’ubuyobozi bw’amajyepfo.

Babanje gusezera ku mirimo yabo ariko bakomeza gukora by’agateganyo.

Umuyobozi mukuru w’ubutasi uriho ubu, ku itariki ya 7 Ukwakira 2023 wari umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa, yarihanagirijwe ariko azakomeza imirimo ye kugeza manda ye irangiye mu 2028.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *