images

Umwe muri ba Perezida ba EAC azaherekeza Perezida Kagame na Tshisekedi i Washington 

Sangiza iyi nkuru

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, biravugwa ko azitabira umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye mu mezi atanu ashize uzabera i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwemeza ariya masezerano yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena uyu mwaka, bizakorwa na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umuhango uzabera muri Perezidansi ya Amerika, imbere ya Perezida Donald Trump.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kuvuga ko Perezida William Ruto na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi batumiwe muri uriya muhango, nk’abagabo bo guhamya isinywa ry’amasezerano.

Kuri ubu bivugwa ko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bazahurira i Washington ku wa 4 Ukuboza, nyuma y’uko umuhuro wabo usubitswe inshuro ebyiri mu Ugushyingo no mu Ukwakira.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeje ko bazajya i Washington.

Usibye amasezerano y’amahoro, byitezwe ko bazanashyira umukono ku masezerano yerekeye kwihuza k’ubukungu bw’akarere yitezweho kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *