arton100910

Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe inshingano nshya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka nke muri Guverinoma zasize ahaye imirimo mishya abarimo Gen (Rtd) James Kabarebe.

Itangazo Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ryerekana ko Umukuru w’Igihugu yagize Dr Telesphore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr. Ndabamenye wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasimbuye kuri izi nshingano Dr. Cyubahiro Mark.

Mu zindi mpinduka ni uko Gen (Rtd) James Kabarebe wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yagizwe Umunyanama Mukuru mu bya Gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Inshingano yari afite zahawe Dr. Usta Kayitesi wari usanzwe ari umusenateri muri Sena y’u Rwanda, dore ko yari anamaze umwaka ari Perezida wa Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Dr. Charles Murigande wigeze kuyobora Minisiteri zirimo iy’Ububanyi n’Amahanga n’iy’Uburezi we yagizwe umusenateri, na ho Dr. Solange Uwituze wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Ndabamenye wagizwe Minisitiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *