Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe politiki, ubuyobozi, n’amategeko; Ngarambe Manzi Willy, yanyomoje amakuru yavugaga ko yarawe atawe muri yombi.
Inkuru z’uko Manzi Willy usanzwe ari uwo ku ruhande rwa AFC/M23 yaraye atawe muri yombi, zakwirakwizwaga n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bigaragara ko bahengamiye ku ruhande rwa Leta ya RDC.
Aba bavugaga ko yafatiwe muri Canada n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu, ubwo yahanyuraga “yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro” hagati ya Leta ya Kinshasa na Kigali.
Ngarambe Manzi Willy wigeze kuba muri Canada aho yari n’umuyobozi wa diaspora y’abanye-Congo bashyigikiye M23, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yabeshyuje iby’itabwa muri yombi rye.
Asubiza umwe mu bari batangaje ko yatawe muri yombi yagize ati: “Inzozi ziri bugukurikirane. Ndi muri Kinshasa.”
Nyuma yagaragaye ari mu biro bye i Goma.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Manzi Willy yagizwe Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, akaba ari mu bungirije Guverineri w’iriya ntara, Bahati Musanga Erasto.


