Visi Meya Ntaganira Josué Michel yafunguraga ibi biro ku mugaragaro

Nyamasheke: Biyujurije ibiro by’Akagari basezerera ibitabaheshaga agaciro

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’Akagari ka Kagatamu mu murenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko biyujurije ibiro by’Akagari biyemeza kubifata neza.

Ubwo batahaga ibiro bishya by’Akagari kabo ku wa 3 Nyakanga, mu kiganiro n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari, Ndahimana Emmanuel yabwiye Bwiza.com ko Ibiro bakoreragamo kuva muri 2006 gahunda nshya yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi itangiye, ari akazu k’ibyumba 3 kakorewemo bwa mbere ari ibiro by’icyari komini Gashirabwoba mu myaka ya za 1960 amakomini atangira, aho bimukiye hagenda hakoreramo izindi serivisi kugeza n’aho n’aka kagari gakoreyemo kuva muri 2006.

Avuga ako kazu kari gateye impungenge cyane kuko n’umutingito wo muri 2008 wari waragashegeshe, banahoraga bikanga ko gashobora kubagwaho igihe haza imvura ivanze n’umuyaga mwinshi cyane, igikomeye ariko kikaba inka zo mu isoko ry’inka rya Bumazi zabasangaga mu biro zikabateza umutekano muke urimo no gushaka kubakomeretsa, aho zari zaranamenaguye ibirahuri by’inzugi n’amadirishya, abaturage bakaba basaga n’abakazinutswe.

Ati: ’’Byakubitiyeho abo mu Mudugudu wa Maherero batangaga amafaranga 3000 rwf kuri moto kuhagera no gusubira iwabo bamwe banatumirwa mu nama ntibaze, bituma bose biyemeza kugura ikibanza ahantu heza, biyubakira ibiro kugeza ubu byabaye indashyikirwa ku rwego rw’intara mu bikorwa by’umuganda w’abaturage, no ku rwego rw’igihugu tukaba twizeye insinzi.’’

Uwanyirigira Marie Goretty, wo mu Mudugudu wa Maherero avuga ko ibi biro by’akagari byuzuye bitwaye arenga miliyoni 20 ku muganda wabo n’inkunga y’Akarere, babyifuzaho kubaha na serivisi zindi nk’iyo gusezeranya abageni n’ibindi bikibabangamiye bigakemurwa.

Ati: ’’Iki ni ikimenyetso cyo kwigira kwacu kuko dusezereye gukorera mu biro bitaduhesheje agaciro nk’abaturage. Gusa turifuza ko Akarere kadufasha kubonera amashanyarazi imidugudu 3 isigaye mu kizima muri aka kagari kacu, tugahabwa ikibuga cy’umupira cyo kwidagaduriramo kuko icyo twari dufite cyubatswemo urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirabwoba, bakanaduha amashanyarazi rusange ku muhanda Gashirabwoba kugera ku bitaro bya Bushenge no kuba hano batangira kuhatangira serivisi zo gusezeranya.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinze iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel wabifunguye ku mugaragaro, yavuze ko ibyo bifuza byose biri mu nzira kandi ku bufatanye bizagerwaho.

Ati: “Inkuru nziza kuri bo ni uko aka kagari kabo kari mu tugari 2 mu ntara y’uburengerazuba twatoranyijwe mu gutangirizwamo serivisi z’irangamimerere zirimo n’uko gusezeranya bavuga kuko kanabaye n’aka mbere mu ntara yose mu bikorwa by’umuganda w’abaturage, ubu kageze ku rwego rw’igihugu dutegereje kureba uko bizagenda. Ni igikorwa cyikorewe n’abaturage kikarangirira igihe kimeze neza, ibi bindi basaba na byo bakazagenda babigezwaho uko ubushobozi buzagenda buboneka ariko vuba cyane.’’

Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’utugari 68, tumwe muri two tukaba tugikorera ahatameze neza, uyu muyobozi akavuga ko natwo mu minsi iri imbere tuzaba dukorera ahashimishije, ku mbaraga z’abaturage bafatiye urugero kuri aba ba Kagatamu babigezeho.

Visi Meya Ntaganira Josué Michel yafunguraga ibi biro ku mugaragaro
Visi Meya Ntaganira Josué Michel yafunguraga ibi biro ku mugaragaro

ibi_biro_by_akagari_bibaye_igisubizo_gikomeye_ku_bagatuye._1593934931818.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *