20251202_153111

Ibisasu by’ingabo za RDC byishe abantu i Kamanyola 

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu bo mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo bishwe n’ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi batanu barakomereka.

Ni nyuma y’imirwano ikomeye yaramutse isakiranya ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, muri Kamanyola no mu bindi bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko abapfuye ari abasivile, mu gihe muri batanu bakomeretse harimo umugabo umwe, umugore ndetse n’abana batatu.

Kanyuka kandi yashyize ku rubuga rwe rwa X inzu z’abaturage ashinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC gusenya.

Kuri ubu buri ruhande mu ziri mu mirwano rurashinja urundi kuba ari rwo rwabaye nyirabayazana y’imirwano yo kuri uyu wa Kabiri.

Abayobozi ba AFC/M23 kuva kuri Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Kanyuka mu butumwa byanyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bashinje ihuriro ry’ingabo za Leta kuba ari zo zatangije imirwano, ariko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu itangazo giheruka gusohora cyavuze ibitandukanye.

Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, yavuze ko muri iki gihe gikomeye aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bishaka ko Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo bigira amahoro, inyeshyamba za AFC/M23 “zishe agahenge ko guhagarika imirwano.”

Yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ingabo za “AFC/M23 ishyigikiwe n’u Rwanda”, zateye ibirindiro bya FARDC muri Kaziba, Katogota, na Lubarika muri Kivu y’Amajyepfo; ibyo yagaragaje ko byerekana “umugambi wa AFC/M23 wo guhungabanya amasezerano y’amahoro y’i Washington DC n’ay’i Doha, no guhungabanya gahunda yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo”.

Igisirikare cya Congo cyavuze ko gisaba abaturage gutuza, kibizeza ko ingamba zose zafashwe kugira ngo haburizwemo ibyo bikorwa by’intambara bya AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *