Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yashyikirije umuyobozi wa INATEK/UNIK ibaruwa imumenyesha ko kaminuza ihagaritswe burundu bitewe n’ibibazo yananiwe gukemura bituma idatanga ubumenyi bufite ireme. Kuri uyu wa 5 Nyakanga, byatangajwe ko CHUR (Christian University of Rwanda) na ICE (Indangaburezi College of Education) nazo zambuwe uburenganzira bwo gukora, zizira kutuzuza ibisabwa bituma zitanga bene ubwo burezi.

Uretse UNIK yari ifite uruhushya rwa burundu ruyemerera gukora, CHUR na ICE zari zifite uruzemera gukora mu gihe gito zagenderagaho mu gihe zashakaga ibyangombwa byuzuye bituma zikora mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko byatangajwe na Dr. Uwamariya Valentine uyoboye MINEDUC. Izi kaminuza kandi zizize ubuyobozi bwazicungaga nabi, buzishora mu bihombo byatumye kubona inzira yo kubona ibyo byangombwa igorana.

Abashinga amashuri bagamije gushyira imbere inyungu zabo

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye mu Kigo cy’Imyitozo ya gisirikare cya Gabiro muri Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’ireme ry’uburezi bw’u Rwanda bumaze imyaka myinshi bujegajega, avuga ku mubare munini wa kaminuza ziri muri iki gihugu zitagira icyo zitanga (uburezi bufite ireme).

Perezida Kagame yanenze ba rwiyemezamirimo birukira mu gushora imari mu burezi bw’amashuri makuru na kaminuza, bagamije gushyira imbere inyungu zabo, iby’ireme ry’uburezi bakabishyira ku ruhande. Yagize ati: “Ikibazo si umubare wa kaminuza mufite, ahubwo ni iki zibaha. Kaminuza nyinshi ntizikwiriye kwitwa kaminuza, zimwe muri zo ziratwangiriza.”

Muri uwo mwiherero, Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Uburezi gufatira ayo mashuri makuru na kaminuza ingamba zikomeye, byaba ngombwa agafungwa/zigafungwa.

Kaminuza ntizize ireme ry’uburezi, izize amadeni y’uwayishinze

Ijwi ryizewe rituruka muri Kaminuza ya CHUR, rivuga ko iyi kaminuza “itazize ireme ry’uburezi” ahubwo izize amadeni y’uwayishinze, Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe. Uyu muyobozi yatawe muri yombi tariki ya 3 Nyakanga 2020.

Iri jwi rihura n’iry’uri mu nshingabo z’Ubuvugizi bwa RIB muri iki gihe, Bahorera Dominique watangaje ko Dr. Habumuremyi akurikiranweho icyaha cy’ubuhemu no gutanga sheki y’amafaranga itazigamiye.

Bahorera yasobanuye ko ibyaha Dr. Habumuremyi akurikiranweho yabikoze kuva ubwo yashingaga CHUR mu 2016. Kuva icyo gihe, kaminuza yagiye ihura n’ibibazo by’amikoro, na we atangira kujya ashaka sheki zitazigamiye no gushaka inguzanyo zinyuze mu buryo butemewe n’amategeko.

Prof. Egide Karuranga uyoboye UNIK na we yatawe muri yombi nk’uko Bahorera yakomeje abivuga. Akurikiranweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda n’icyaha cyo gukoresha icyenewabo mu gihe yari afite izi nshingano.

Hari ibyo abigaga muri izi kaminuza bacyibaza

N’ubwo Minisiteri y’Uburezi na HEC bategetse kaminuza zafunzwe nka INATEK gufasha abanyeshuri kubona ibyangombwa bibafasha gushaka ahandi biga, abigagamo by’umwihariko abari hafi kurangiza amasomo, bafite impungenge ko bishobora kubagora cyane ndetse hari n’abavuga ko basa n’abataye igihe cyabo biga muri izi kaminuza.

Umunyeshuri wigaga muri UNIK mu mwaka wa nyuma, yari asigaje gutanga inyandiko y’ubushakashatsi yakoze (memoire) hanyuma akajya gukora ‘stage’ na yo yari gukurikirwa n’ibirori byo gusoza amasomo bizwi nka ‘graduation’. Yatangarije bwiza.com ati: “Hari ikibazo cy’amanota kuko abarimu barigendeye, ikindi tugize amahirwe yo kubona ibyangombwa byose kaminuza itugomba, ntitwizeye ko tuzabona izindi kaminuza zizemera ko dukomereza aho twari tugereje.”

Gusa kuri we, ngo ibi bibazo byombi bikemutse, byaba ari igisubizo cyiza. Ati: “Ibi byombi bibonewe igisubizo, nta kabuza twakora graduation kuko ibyo twize twarabyize, twari twiteguye gusoza amasomo yacu.

Undi wiga muri iyi kaminuza na we yatangarije bwiza.com iby’agahinda yagize nyuma yo kumenya ko Kaminuza yigamo yamaze guhagarikwa. Yagize ati: “Nari ndangije ariko ndabona sekibi yabyivanzemo.” Gusa afite icyizere ko HEC na MINEDUC bazabafasha gukemura ikibazo cyabo nk’uko biri mu itangazo ribamenyesha iby’ifunga rya kaminuza bigagamo. Yakomeje ati: “Dutegereje nyuma y’iminsi 15 gusa HEC na MINEDUC bafite uko babikemura.”

Muri CHUR, abayigagamo biganjemo abari hafi gusoza amasomo yabo, banamaze gutanga ibitabo bategereje ‘graduation’ babona guhagarikwa kwa kaminuza yabo nk’impamvu nk’igihombo gikomeye kuri bo.

Umwe muri bo avuga ko amafaranga batanze yapfuye ubusa. Ati: “Birakaze. Ayacu yagendeye ubusa.” Ingaruka za Covid-19 zatumye abanyeshuri ba CHUR [barimo uyu] bategereza ko bakora ‘defense’ gusa barahebye.

Undi munyeshuri wo muri CHUR avuga ko ubuyobozi bwa kaminuza bwabahemukiye, kuko amafaranga y’ishuri bayatanze, akaba yibaza aho yagiye ku buryo atakoreshejwe ibikwiye, kaminuza ikagera aho ihagarikwa. Gusa yemeza ko iyo icyorezo cya Covid-19 kitabaho ngo imiryango ifunge, ibyo bagombaga gukora biba byararangiye, baramaze no gusoza amasomo.

Ubufasha butegerejwe ku bahagarikiwe amazerano n’abayobozi bakuru bafunzwe

Ibaruwa MINEDUC yandikiye Prof. Egide Karuranga wari uyoboye INATEK, isaba kaminuza gufasha abanyeshuri kubona ibyangombwa. Byabaye ikibazo ubwo RIB yatangazaga ko uyu muyobozi na Dr. Habumuremyi batawe muri yombi, hibazwa uzabafasha gukemura ikibazo basigaranye nk’abanyeshuri.

Tariki ya 15 Gicurasi 2020, UNIK yari imaze amezi 17 idahemba n’andi 35 idatanga ubwishingizi, yasheshe amasezerano n’abakozi bayo biganjemo abarimu bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Iyi kaminuza yari imaze imyaka myinshi iri mu bihombo n’amadeni. Mbere yo gusesa amasezerano, UNIK yari yaratakaje n’abandi bakozi bagiye basezera bitewe n’ibi bibazo by’ubukungu birimo. Aba bose ni bo bakabaye bafasha abanyeshuri gutegura ibirimo indangamanota (transcripts) bamwe batarabona, ndetse n’ibindi bifitanye isano.

Umukozi umwe muri izi kaminuza (INATEK/CHUR) yagize ati: “N’iyo transcript nta muntu wo kuyitanga, kuko abakozi bose barahagaritswe. Umuyobozi ni we wari ufite icyo kigo, kuba afunzwe rero, ubwo ibintu byose arabifunganwe cyangwa se biri mu maboko ya MINEDUC. Ubwo rero ni yo yavuga iti reka turebe ku rutonde rw’abahakoze badufashe, nabwo ubwo sinzi ukuntu izampamagara; niba izampa akazi…”

Ku bijyanye n’uko MINEDUC izicarana n’abayobozi ba kaminuza, uyu ahamya ko nta muyobozi aho ava akagera ugifitanye amasezerano na kaminuza. Yibaza ati: “Ni nde uzicara nta masezerano afitanye na kaminuza?”

Bwiza.com nyuma yo kumva amajwi y’aba bose, yahamagaye Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine kugira ngo atange igisubizo kuri izi mbogamizi, ntiyaboneka ku murongo wa telefone. Yahisemo guhamagara Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr. Rose Mukankomeje atanga igisubizo gikurikira:

“Ibi bibazo MINEDUC yari imaze igihe ibikurikirana, irabizi kandi izabishakira umuti. Amashuri agira beneyo (legal representative), akanagira ubuyobozi bw’ishuri. Tuzakorana inama n’abayobora kaminuza ndetse na ba nyirazo; abanyeshuri bafashwe kubona ibyangombwa bibemerera kujya kwiga ahandi. Kugeza ubu ntabwo twavuga ko abanyeshuri babuze ubufasha kuko abafunzwe bafite abandi bakorana.”

Kugeza ubu, turacyategereje igisubizo Dr. Mukankomeje aduha ku kibazo cyihariye twamubajije cy’ubufasha buzahabwa abari hafi kurangiza amasomo, basigaje gutanga ibitabo, ‘stage’ na ‘graduation’.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa
    Jye ndi umunyeshuri warangije kwiga muri CHRISTIAN UNIVERSITY OF RWANDA (CHUR),Mwadusabira MINEDIC Na HEC kwibuka abanyeshuri bamaze ku gukora Defense basigage gukora Graduation gusa ,abarangije amasomo bari basigaje gukora Defense na Graduation kugirango babashe kubona ibyangombwa bibemerera kujya mu kazi nk’abandi banyeshuri bose barangije kwiga.

  2. Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa
    Jye ndi umunyeshuri warangije kwiga muri CHRISTIAN UNIVERSITY OF RWANDA (CHUR),Mwadusabira MINEDIC Na HEC kwibuka abanyeshuri bamaze ku gukora Defense basigage gukora Graduation gusa ,abarangije amasomo bari basigaje gukora Defense na Graduation kugirango babashe kubona ibyangombwa bibemerera kujya mu kazi nk’abandi banyeshuri bose barangije kwiga.

  3. Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa
    Mwaramutse. Hari amabwiriza ya MINEDUC/HEC avuga ko ntawe ushobora kurangiriza muri Kaminuza runaka atarayigamo amacredits 240. Bivuze ko buri munyeshuri uzemererwa kwiga muyindi Kaminuza azasabwa kuyigamo Ayo macredits. Keretse MINEDUC/HEC nibibakorera ubuvugizi muri Kaminuza bazajya kurangiriza no.

    1. Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa
      @Protais amabwiriza agenga ibyo bita credit transfer ateganya ko ntawugomba kurenza 50% bivuze ko kugirango umuntu arangize Bachelor agomba kwiga minimum of 480 Credits. So niba umunyeshuri agiye kurindi shuri baza musaba kwiga 240 credits. Gusa nta tegeko ritagira exception.
      HEC ni regulator yabagenera iryo mubihe bidasanzwe.

    2. Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa
      @Protais amabwiriza agenga ibyo bita credit transfer ateganya ko ntawugomba kurenza 50% bivuze ko kugirango umuntu arangize Bachelor agomba kwiga minimum of 480 Credits. So niba umunyeshuri agiye kurindi shuri baza musaba kwiga 240 credits. Gusa nta tegeko ritagira exception.
      HEC ni regulator yabagenera iryo mubihe bidasanzwe.

  4. Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa
    Mwaramutse. Hari amabwiriza ya MINEDUC/HEC avuga ko ntawe ushobora kurangiriza muri Kaminuza runaka atarayigamo amacredits 240. Bivuze ko buri munyeshuri uzemererwa kwiga muyindi Kaminuza azasabwa kuyigamo Ayo macredits. Keretse MINEDUC/HEC nibibakorera ubuvugizi muri Kaminuza bazajya kurangiriza no.

  5. Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa
    MINEDUC izatubarize ikibazo cyabanyenyeshuri bafunze kaminuza baramaze kwishyura umwaka cg igihembwe cyose ukobizagenda

  6. Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa
    MINEDUC izatubarize ikibazo cyabanyenyeshuri bafunze kaminuza baramaze kwishyura umwaka cg igihembwe cyose ukobizagenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *