Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashyikirije Perezida Alassane Ouattara wa CĂ´te d’Ivoire ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Paul Kagame.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahuye na Perezida Ouattara, nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rye wabaye ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025.
U Rwanda na CĂ´te dâIvoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zirimo ubucuruzi.
Perezida Kagame aheruka kugirana ibiganiro na mugenzi we Outtara muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yari yitabiriye inama ihuza abayobozi bâibigo bitandukanye, abashoramari nâabanyapolitike baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, izwi nka âAfrica CEO Forumâ, i Abidjan muri CĂ´te dâIvoire.


