Mu masaa mbiri n’igice y’umugoroba wo ku wa 7 Nyakanga ni bwo ikamyo ifite plaque BJ 390, yari itwawe n’umushoferi w’Umunyakenya witwa Mugiza Anderson mu muhanda Huye-Rusizi, yageze mu gace kamanuka cyane k’Umudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri w’Akarere ka Nyamasheke, ikagonga indi imaze ibyumweru 2 ihahiriye na yo igashya igakongoka n’umushoferi wayo agahiramo, iyi mpanuka ikaba n’ubu ikibereye abahaturiye amayobera.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buvungira, Nshimiyimana Sam Mathieu yatangaje ko bahamagawe n’abaturage muri ayo masaha, bababwira ko ahaherutse guhira igikamyo cyari cyikoreye mazutu hahiriye ikindi na cyo kiyikoreye ndetse kiguye hejuru y’icya mbere, bahita batabara, banatabaza ku kibuga cy’indege cya Kamembe bohereza kizimyamoto irazimya ariko basanga umushoferi wayo yahiriyemo yakongotse.
Ati: ’’Hahiriyemo umushoferi wayo w’umunyakenya witwaga Mugiza Anderson arakongoka neza neza arashira kandi ni we wenyine wari uyirimo. Aho yahiriye ni mu kilometero kimwe gusa uvuye muri santere y’ubucuruzi ya Buhinga werekeza mu Gisakura, hakaba ku bilometero 6 uvuye muri Nyungwe ugana Rusizi.
Umwe mu baturage bahaturiye yabwiye Bwiza.com ati: ’’Ntuye hafi aha, impanuka zihora zihabera amakamyo akabirinduka n’abashoferi bagakomereka cyane ariko izi zo zatubereye amayobera. Hari hashize ibyumweru 2 hahiriye igikamyo gitwaye mazutu nka kiriya, umushoferi yarahiye ariko ntiyakongoka ahita ajyanwa kwa muganga, igikamyo cyo kirakongoka burundu, ariko icyadutangaje ni ukubona icyo cyaraye gihiye cyaraje kikakigwa hejuru kigashya, kikanahitana umushoferi wacyo agihiriyemo, n’ubu birafatanye kimwe kiri hejuru y’ikindi. Aha hantu ntihari umuzimu uhagushiriza aya makamyo mu buryo nk’ubu?’’
Kuri ibi, Gitifu Nshimiyimana avuga ko ari amagambo y’abaturage ntawakwemeza ko hari umuzimu n’ubwo hari n’ahandi mu gihugu hakunda kubera impanuka bikavugwa ko ari abazimu bazitera, aha ho ngo biterwa n’umuvuduko ukabije abashoferi baba bafite kandi hahanamye cyane batanahazi neza, n’iyi ngo ikaba yatewe n’umuvuduko ukabije no kubura feri, ariko aka gace kakaba gasanzwe karafatiwe ingamba.
Ati: ’’Ku bufatanye bw’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, hashize imyaka irenga 3 hafatiwe ingamba kuko hagwaga amakamyo menshi, muri zo harimo ko ikamyo izajya irenga Nyungwe yinjiye muri aka gace izajya ibanza kuruhuka gato ikanasuzumwa ngo ihanyure nta kibazo, hakaba haranashyizweho ibyapa bigaragaza imiterere y’umuhanda n’ubuhaname bwaho, hakaba hari na polisi icunga umutekano wo mu muhanda ugisohoka Nyungwe, ariko hari abashoferi bamwe babirengaho bakavuduka cyane bigateza ibibazo nka biriya.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, na we yabwiye Bwiza.com ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yabuze feri kandi asanzwe afite n’umuvuduko mwinshi cyane, ko bahise batabara ariko ku bw’ibyago umushoferi agahiramo agapfa, abavuga ko haba hari umuzimu atari byo.
Ati: ’’Nta muzimu ni ukubeshya. Ni impanuka zisanzwe, ahubwo tugiye kongera ikibatsi mu ngamba zahashyizwe,turebe ko twakumira ziriya mpanuka kuko zirahomberamo byinshi birimo n’ubuzima bw’abantu, gusa twagize amahirwe umuriro ntiwagera mu baturage bacu ngo ugire ibindi wangiza n’ubwo wari ukaze cyane.’’
Uyu mushoferi ahiriye muri iyi kamyo-siterine ( Camion-citerne) hari hashize igihe kitari kinini cyane na none muri aka Karere mu gice cy’umuhanda Nyamasheke-Karongi hahiye indi kamyo na bwo umushoferi ahiramo arashira, hakaba n’izindi abantu bagenda babona zimaze igihe zaraguye mu bice byinshi by’iyi mihanda Rusizi-Huye na Rusizi-Nyamasheke-Karongi, abaturage bagasaba ko ababishinzwe bakongera kureba neza impamvu zaba zibitera zigakemurwa zirimo no kongera ibyapa byo kumihanda ahakiri bike.



