Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano ya miLiyari 152 z’amafaranga y’u Rwanda na Banki y’Isi, agamije gufasha iki gihugu muri gahunda zigamije kongera ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu nzego zitandukanye hagamijwe iterambere.
Aya masezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi (EU), aho Leta yasinyiye amafaranga angana na miliyoni €10 akabakaba miliyari Rwf 10.8 akazafasha kuzamura iterambere ry’abikorera no guhanga imirimo.
Iyi nkunga ni igice kimwe cy’amafaranga miliyoni €460, EU yiyemeje kuzaha u Rwanda mu byiciro kugeza mu mpera z’umwaka w’2020. Ni inkunga izafasha igihugu mu guhanga imirimo ku rubyiruko, hibandwa cyane ku bikorwa by’ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.
Mu gushyira mu bikorwa ibi byiciro bibiri byahiswemo, bizanyuzwa mu mishinga nk’uwitwa ‘Market Skills4Tourism’ na ‘Tech Innovation/Incubation Hubs’. Market Skills4Tourism izagirwamo uruhare na Rwanda Polytechnic (RP) ku bufatanye n’agace nk’ubukerarugendo muri Private Sector Federation (PSF), RDB na WDA. Ikizaba kigamijwe ni ugushishikariza Urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo n’amahoteli.
Umushinga wa ‘Tech Innovation/Incubation Hubs’ wo uzashyirwa mu bikorwa na Rwanda Information Society Authority (RISA) ku bufatanye n’urwego rishinzwe ikoranabuhanga,ICT, muri PSF. Uyu mushinga uzagura amahirwe y’imirimo ituruka ku ikoranabuhanga mu mujyi yunganira Kigali ari yo Rusizi, Rubavu, Nyagatare and Muhanga.
Nicola Bellomo, ukuruye itsinda ry’intumwa za EU mu Rwanda, yavuze ko inkunga izafasha u Rwanda kuzahura ubukerarugendo n’ibihombo byabukomotseho kubera ibi bihe bya coronavirus. Yagize ati: “Iyi nkunga ni ingenzi cyane ugendeye ku bihe Ubukerarugendo burimo muri iyi minsi. Ibi bihe kandi bigaragaza ko hadakoreshejwe uburyo bwo Kunoza ikoranabuhanga, gusubiza ibintu uko byahoze byagorana cyane. Ni yo mpamvu iyi gahunda iziye igihe ngo izibe ibyuho byasizwe na covid-19″.
Hari n’indi nkunga Banki y’Isi yahaye u Rwanda, ingana na miliyoni $150 (hafi miliyari 142 rwf). Muri aya mafaranga, 1/2 cyayo ni inkunga, mu gihe ikindi ari inguzanyo izishyurwa mu myaka 38 ku nyungu ya 0.75% ibanzirizwa n’imyaka 6 itazishyurwa.
Umushinga Leta iteganya gushoramo ayo mafaranga uri mu byiciro bine ari byo: kuvugurura imiyoborere muri gahunda zo kongera ubumenyi, gutanga amahugurwa ajyanye n’igihe kandi akenewe ku isoko ry’umurimo; kwagura amahirwe y’ubumenyi bujyanye n’imirimo iri ku isoko itanga akazi karambye no kubaka ubushobozi bukenewe mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yagize ati: “Kongera ubumenyi n’amahirwe y’imirimo biri mu by’ibanze bigize gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1). Guha abakozi ubumenyi bukwiye mu guhindura ubukungu, ni inkingi ya mwamba izadufasha kugera ku ntego z’igihe kirekire twihaye.”
Umushinga wo kwagura ubumenyi witezweho kongera no koroshya uburyo bwo kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), amahugurwa n’amasomo bitangawa mu mashuri makuru na za kaminuza bifite aho bihurira no guhaza isoko ry’umurimo, n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.
Uhagarariye intumwa za Banki y’Isi muri uyu mushinga, Ruth Karimi Charo, yagize ati: “Gahunda zibanzweho mu kongera ubumenyi zizashyigikira imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kubaka umusingi w’ubumenyi butanga umusaruro, ndetse zinafashe urubyiruko kubona ubumenyi burwongerera amahirwe yo kubona akazi karambye.”
U Rwanda si ubwa mbere rutewe inkunga na EU na Banki y’isi mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere y’ubukerarugendo,uburezi,imibereho y’abaturage,ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye.


