Nyuma yo gusambana na Wema Sepetu na Zari, Diamond akeka ko yaba yarabyaranye n’undi mugore

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, nyuma yo kuvugwaho byinshi ko yaba atabyara akaza kugaragaza amashirakinyoma ubwo yabyaranaga n’umuherwe Zari, kuri ubu uyu musore arakeka ko yafa yarabyaranye n’undi mugore.
dd
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na radio TBC FM, ku cyumweru taiki ya 24 Mutarama 2016, yavuze ko mu mwaka wa 2010 yigeze kugirana ibihe byiza n’undi mugore ubwo yajyaga gukora igitaramo i Mwanza birangira bahuje urugwiro ijoro ryose.
Diamond yagize ati:“ Uwo mugore yavuye mu cyumba bari barimo araza ansanga mu cyanjye aho nari naraye. Nakoze ibyo ngomba gukora nyuma nsubira Dar-Es-Salaam, ariko nyuma yaje kumbwira ko atwite.
Diamond-Platnumz
natangiye kumuha ibyo akeneye byose nk’umuntu witegura kwibaruka, kuko yari yanyiyumvishijemo. nyuma yaje kutitaba telephone yanjye. Naje kugaruka i Mwanza ku mureba, buri umwe wese mu muryango yaranyishimiye”.
“nakomeje guhatiriza ngo menye iby’uwo mwana yaba yarabyaye arabihakana, ambwira ko yakuyemo inda, yarabeshyaga kuko amakuru narimfite ni ay’uko yabyaye, nanamusabye kureba umwana aranga”.
“nyuma yaje kumbwira ukuri ko nabaye Papa kandi ko umwana ahari, musaba ko yanyoherereza amafoto ye nabyo arabyanga”
“mu gitondo yavuye muri hotel twarimo ajya kuzana amafoto y’umwana ariko aratinda aje asanga maze kurira indege kuko isaha yo gusubira Dar-es-Salaam yari yageze, ubwo twahagurukaga nibwo yari ageze kuri reception . namusabye ko yanyoherereza amafoto y’umwana ariko ntiyabikora. nyuma ngerageje kumuhamagara ntiyafata telefone”.
Uyu mwana Diamond avuga ko yabyaye kuri uyu mugore utaratangajwe amazina, yaba ari uwa kabiri nyuma ya Tiffah yabyaranye na Zari ubu ufite amezi atanu kugeza ubu.
wpid-diamond-1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *