Ubwo yari Mu Kanama gahuza abarebwa Na Dipolomasi y’Ubwongereza n’Amahanga ,uyu munsi Madame Thereza May yatangaje ko hagendewe ku bipimo byari byateganijwe u Rwanda rwaje Ku mwanya Wa 3 n’amanota 81% , Africa y’Epfo ikaza kumwanya Wa 2 n’amanota 84% naho Ibirwa bya Philippines bikaza ku mwanya Wa 1 n’impuzandengo y’amanota 92% maze rutsindira aya mahirwe y’akataraboneka yo gukurirwaho Visa.
Ibi bikaba bibaye nyuma y’uguhatana kw’ibihugu 15 byari byahawe amahirwe yo guseruka mu marushanwa yari amaze Igihe guhera mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Bwana Boris Johnson wahoze ari Mayor w’Umuji Wa London , nyuma kandi y’inama zikaze zamuhuzaga n’Intumwa z’Abahagarariye ibi bihugu i London .
Boris Johnson niwe kandi wari Umuyobozi w’Umuji wa London Ku butegetsi bwa David Cameron wacyuye igihe, akaba yaranagize uruhare rukomeye mu mugambi Brexit watumye Ubwongereza bwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibipimo ngenderwaho byibandaga kuri izi ngingo 3 arizo :
-Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage
– Umwuka Wa Politiki mu bihugu byari byatoranijwe
– Uko Uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa kandi hagendewe kuko byari byifashe Ku mezi 60 atambutse ubwo ni hafi imyaka 3 .
Hagendewe kuri ayo mahirwe kandi abanyarwanda bazashobora kujya mu Bwongereza bamareyo amezi 6 nta nkomyi kandi nta Visa.
By’umwihariko urubyuruko rutarengeje imyaka hagati ya 18 na 30 bazaba bemerewe gukorera mu Bwongereza imyaka 2 babifashijwemo n’Ikigega gikorera muli Porogaramu yitwa Tiers 5 itera inkunga urubyiruko ruzaba rwifuza kugenderera Ubwongereza.
Gusa mu gutoranywa kuri uru rubyiruko kubazaba babisabye bakemererwa hazabaho kubanza gutanga amafaranga 1,890 y’ama Pounds ahwanye na Miliyoni hafi 3 z’amanyarwanda iyi gahunda ikaba yiwa Youth Mobility Scheme .
Ku bindi bijyanye n’aya mahirwe yahawe urubyiruko rw’u Rwanda n’Abanyarwanda muli rusange nuko uzajya arenga Ku mategeko agenga izi Visa akaba yarenza igihe azajya ahanishwa imyaka 2 adahonyoza ikirenge kubutaka bw’Ubwongereza nkuko tubisanga ku u rubuga Da1lymail.com dukesha iyi nkuru.
Twabibutsa ko Ubwongereza bumaza hafi amazi 4 bwikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho wasangaga Abongereza binubira urujya n’uruza baterwaga n’amahame agenga uyu muryango arimo n’amasezerano ya Shenghen agenga urujya n’uruza kuruyu mugabane.
Ese Ubwongereza bwaba bushaka gushimangira ubwisanzure n’Ubuhanganjye bwabwo buzamura imibereho y’abatuye ibihugu bwahoze bukoloniza bihuriye mu Muryango Wa Commonwealth ?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David/Bwiza.com


