Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, yitabiriye Inama idasanzwe y’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yabereye i Livingstone, muri Zambia.
Iyi nama yibanze ku kibazo cy’umutekano n’ubutabazi byiganje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ingaruka zabyo mu karere.

Iyi nama y’abaminisitiri yabanjirijwe n’inama ya komite yihariye y’impuguke mu bya gisirikare ya ICGLR yateranye ku itariki ya 8 Mutarama 2026, ikurikirwa n’inama idasanzwe y’abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize ICGLR ku itariki ya 9 Mutarama 2026.
Mu bibazo by’ingenzi byibanzweho harimo gusuzuma ibikorwa byakozwe n’urwego ruhuriweho rushinzwe ubugenzuzi, uburyo bugamije gukurikirana no gukora iperereza ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Nk’uko byatangajwe na RFI, ngo ubu buryo bugorwa no guhura buri gihe no gutanga raporo. Abagaba bakuru b’ingabo bo basabwe gutanga ibyifuzo, bikazashyikirizwa ba minisitiri b’ingabo.


