Perezida wa Zambia, Edgar Lungu kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020 yamaganye Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Maj. Sankara wamushinje gutera inkunga ihuriro mpuzamashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rya MRCD, no kuryemerera ubufasha bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni ubutumwa bwatambutse mu itangazo dukesha itangazamakuru cya leta ya Zambia, Mwebantu, ryaturutse mu biro bya Perezida Lungu, ryashyizweho umukono na Isaac Chimpambe ushinzwe itangazamakuru n’inozamubano.
Itangazo riragira riti: “Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biramagana aya magambo (ya Maj. Sankara) kuko ari ikinyoma.”
Hanyuma y’ibyo, ku musozo w’iri tangazo, ibiro bya Perezida Lungu byatangaje ko Zambia n’u Rwanda bikomeza kwishimira umubano mwiza bifitanye ushingiye ku bwubahane n’intego bihuriyeho ishingiye ku ndangagaciro n’amahame bimwe.
Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020 mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’iby’iterabwoba, Maj. Sankara ni bwo yatangaje ko mu 2017 yahaye umuyobozi wa MRCD-Ubwiyunge, Paul Rusesabagina, inkunga y’amafaranga ibihumbi 150 y’amadolari y’Amerika. Icyo gihe ngo yanamwemereye kumufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.


