Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA, yahanishije umusifuzi Jabo Aimée Aristote kumara imikino ine adasifura, nyuma yo kwanga igitego cya APR FC cyashoboraga kuyiha intsinzi kuri Al-Merrikh.
Uyu musifizi ni we wanze igitego umunya-Ghana Dauda Yussif yatsindiye APR FC Ku munota wa 88 w’umukino, ubwo uriya mukinnyi yatereraga ishoti riremereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umusifuzi akemeza ko hari habayeho kurarira.
Iki cyemezo kandi cyateye uburakari bukomeye abafana ba APR FC, bituma bajya gukorera igisa n’imyigaragambyo ku cyicaro cya FERWAFA.
Iri shyirahamwe mu itangazo ryasohoye, ryavuze ko ubwo Komisiyo y’imisifurire yateranaga ku wa Mbere, “yasanze ku munota wa 88 w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’umusifuzi wa kabiri wungirije, aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiye ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye kurarira.”
Yunzemo ko umusifuzi Jabo Arstote yahanishijwe kumara imikino ine adasifura.
Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, ikipe ya APR FC ivuga ko imaze guhomba amanota atandatu yagatumye iri ku mwanya wa mbere, bitewe n’imisifurire mibi.
Umuyobozi wungirije w’icyubahiro w’iyi kipe, Gen. Mubarakh Muganga, ku wa Mbere yabwiye Radiyo Rwanda ko bamenye ko hari abasifuzi birirwa bigambira mu tubari ko bazakora ibishoboka byose bakavutsa iriya kipe amanota, mu rwego rwo kuyisubiza hasi.


