Abasirikare ba Taiwan batangiye imyitozo y’iminsi itanu bifashishije intwaro ziremereye zirimo indege n’imodoka z’intambara, mu buryo bwiswe ‘ubwo guha gasopo ingabo za Repubulika y’u Bushinwa’ ikomeje kuyivogera.
Guverinoma y’u Bushinwa yemeza ko Taiwan ari ubutaka bwayo, umunsi umwe izabwigarurira ikoresheje imbaraga za gisirikare. Kuba ingabo za Taiwan zibarirwa mu 8000 ziri gukora iyi myitozo, ni ukugira ngo zigaragarize u Bushinwa ko zambariye urugamba, zarwana mu gihe bibaye ngombwa.
Nk’uko The Guardian ibitangaza, imyitozo y’ingabo za Taiwan yatangiye ku wa mbere, ikaba iri kugaragaramo imbunda ziremereye zirasa misile nini, imodoka z’intambara, amato ndetse n’indege by’intambara.
Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen uri gukurikirana iyi myitozo yavuze ko iyi myitozo igaragaza ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo gusubiza inyuma umwanzi no kurinda igihugu muri rusange.
Uko umwuka mubi wagiye ututumba hagati y’ibihugu byombi kuva mu 1949, ni ko Taiwan yagiye yiyubaka mu bushobozi bwa gisirikare, yongera umubare w’intwaro yicurira, ndetse igura n’izindi zigezweho n’ibindi bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagiye ziyigurisha indege zo mu bwoko bwa F-16 kuva Donald Trump yajya ku butegetsi.
Aya mafoto agaragaza intwaro ingazo za Taiwan ziri kwifashisha mu myitozo

2 Responses
Ingabo za Taiwan ziri guha gasopo Repubulika y’u Bushinwa-Amafoto
CHINA ishobora kuzateza intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho ibihugu byazakoresha atomic bombs birwana.Le 27/05/2020,president wa China,XI Jinping,nawe yabwiye National Congress yuko abasirikare barimo kwitegura intambara.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko Ijambo ryayo rivuga,izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bibiliya yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.