Nkuko bizwi neza ko iyo umusore ashaka gushinga urugo abanza kwitegereza aagashishoza ashaka uwo bazabana akaramata,iyo rero asanze uwo mukobwa yujuje ibisabwa ngo abe yamushyira mu rugo ahera ko abishyira mu bikorwa.
Igihe rero ashidikanya ko ataba umugore ubereye urugo, dore ibimenyetso bizabimugaragaraza:

1.Kuba imbata yo gukunda ibintu(Umutungo)
Bene uyu mukobwa ahora atekereza amafaranga, kurya kunywa, usanga akenshi ashimishwa no guhabwa amafaranga gusa, n’igihe kimwe aba ayasaba naho bitari ngombwa nta narimwe yanga impano y’amafaranga.
2.Gukunda gusabiriza
Umukobwa utanyurwa n’uko abayeho iteka iyo abonye inshuti y’umuhungu yifuzaga aba ashaka ko amuha ibyo ashaka buri gihe kandi agahora amusaba utuntu twinshi dutandukanye.
3.Akunda kugaragaza imvugo nyandagazi
Niba waraturanye n’indaya cyangwa wararebye aho ziba, wagiye wumva imvugo nyandagazi zikunze gukoresha hagati yazo cyangwa zibasira rubanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihe rero wowe musore urambagije umukobwa ukamubonaho iyo ngeso uzazibukire kuko yajya aguhoza mu kaga ka buri munsi anagutesha icyubahiro haba mu muryango cyangwa mu gace utuyemo.
4.Aguhoza mu gihirahiro
Umukobwa uzaba urambagiza ukumva akubwira ko atizera inshuti ze kandi akaba atanashaka kuzibura, ntumenya niba azi icyo ashaka mu buzima n’icyo adashaka.
Ibyo rero bituma uguma mu gihirahiro ntumumenye neza bikanatuma ukeka ko hari na byinshi ahora agucabiranyaho.
5.Guhora yishimagiza
Umukobwa utavamo umugore, akenshi ahora yivugaho ko ashoboye buri kimwe cyose, rimwe na rimwe akavugira mu ruhame ko azi gushimisha umugabo mu buriri buri.Ibi abikubwira kugirango utamuca amazi ahubwo wumve ubryo uzamuhomba ni mutandukana.
ubushakashatsi bugaragaza ko hari abashobora kugaragaza iyo myitwarire bamara kugera mu rugo bakaba bahinduka , by’akarusho iyo yakiriye agakiza cyangwa abifashijwemo n’umugabo we cyangwa se umutimanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


