U Rwanda rugize Imana kabiri-Hon. Bamporiki Edouard

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard kuri uyu wa 20 Nyakanga 2020 yatangaje ko u Rwanda rugize Imana kabiri, nyuma y’ivuka ry’umwuzukuru wa mbere wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 20 Nyakanga yatangaje ko umukobwa we umwe rukumbi, Ingabire Ange Kagame yibarutse imfura ku wa 19 Nyakanga, nyuma y’ibyumweru bigera kuri 54 ashyingiwe Ndengeyingoma Bertrand.

Hon. Bamporiki ari mu b’imbere bishimiye ko Umukuru w’Igihugu yabaye sogokuru ku nshuro ya mbere. Mu Kinyarwanda gihanitse, yagize ati: “Nyakubahwa Paul Kagame Umukuru w’uRwanda Rwemye uku, Nimwishyuke. Ubwo ywo mwibarutse Yibarutse, uRwanda rugize Imana 2.”

Ubutumwa bukomeza buti: “Nguko uko uRwanda rwanda, nguko uko rwema, nguko uko rwunguka. Intango y’Ineza iterekanwe ibyishimo Ingabire abahereye muwe, natwe abasizi, ducyeje uwo Rwunguko.”

U Rwanda rugize Imana 2

Ntabwo bamwe bumvise neza icyo umubare ‘2’ wasobanuraga mu butumwa bwa Hon. Bamporiki. Hari abatangiye kwibaza bati: “U Rwanda rugize Imana ebyiri?”

Bwiza.com kugira ngo tumenye neza icyo uyu muyobozi yavugaga mu butumwa bwe, twagiranye ikiganiro. Yasobanuye ko “u Rwanda rwagize Imana kabiri.” Yavuze ko kandi iyi mvugo ikoreshwa iyo igihugu cyangwa umuryango unejejwe n’ibibaye.

Indi nshuro u Rwanda rwagize Imana ni iyihe? Hon. Bamporiki yasobanuye ko: “U Rwanda ruhorana Imana, umuryango uhorana Imana. Iyo habaye igishya kinejeje, tuba tugize Imana kabiri.”

Ivuka ry’umwana wa Ange Kagame ryishimiwe kandi n’abandi bayobozi nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. GatabazI ati: “Imana ibahe umugisha utagabanyije Ange na Bertrand na Malayika muto w’Inkotanyi,” Nyirasafari Esperance wayoboye MINISPOC, ati: “Impundu impundu,” Mukabalisa Domitille uyoboye umutwe w’abadepite, Dr. Valentine Uwamariya uyoboye MINEDUC, Dr. Agnes Kalibata wayoboye MINAGRI, Prof. Bayisenge Jeannette uyoboye MIGEPROF n’abandi kugeza ku byamamare mu muziki w’u Bugande nka Ykee Benda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *