Tom Byabagamba wahoze afite ipeti rya Colonel, akaba yaranayoboye umutwe w’ingabo zarindaga Perezida Kagame, bwa mbere kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020 yageze mu rukiko atambaye impuzankano ya gisirikare.
Ni mu rubanza yari agiye kuburana ku byaha bishya aregwa birimo gushaka gutoroka gereza no gutanga ruswa, rwari rugiye kubera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ruherereye mu Karere ka Kicukiro. Aha yagaragaye yambaye imyambaro y’imfungwa za gisirikare isa n’icyatsi.
Uyu musirikare watawe muri yombi tariki ya 24 Kanama 2014, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamuhamije ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi, kwangiza isura y’igihugu, guhisha nkana ibimenyetso bishobora gukumira icyaha no gusuzugura ibendera ry’igihugu, mu mpera za Werurwe 2016.
Tariki ya 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15, yamburwa n’amapeti ya gisirikare. Rwamugabanyirijeho imyaka 6 kuko Urukiko rwa gisirikare rwari rwaramukatiye imyaka 21.
Mu nzira zose Col. Byabagamba yagiye anyuramo mu nkiko na nyuma yo guhamwa n’ibi byaha bine, agakatirwa ndetse akamburwa impeta za gisirikare, yagaragaraga yambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Rwanda yabanjirije iriho ubu, iriho ipeti ry’ikirangantego n’inyenyeri ebyiri (Koloneri).
Urubanza rw’uyu munsi rwasubitswe bitewe n’uko Byabagamba yatangaje ko adafite abamwunganira mu mategeko, umucamanza yanzura ko iburanisha ryimuriwe tariki ya 14 Nzeri 2020.
Tom Byabagamba mu myambaro ya gisirikare, Rtd. Sergeant Francois Kabayiza mu myambaro y’icyatsi na Rtd. Gen. Frank Rusagara (mu cyatsi) bari mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo mu 2014
Muri Werurwe 2016, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Byabagamba (igifungo cy’imyaka 21), Rtd. Gen. Rusagara akatirwa imyaka 20
Mu manza zose, Byabagamba yabaga yambaye imyambaro ya gisirikare
Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15
Yambuwe impeta za gisirikare zirimo ipeti rya Koloneri (Colonel)

4 Responses
Bwa mbere Byabagamba yageze mu rukiko atambaye imyambaro ya gisirikare
Dore ibintu 3 bihindura abantu zero: Gereza,Indwara,Ubusaza.Niyo mpamvu bamwe babibona hakiri kare,bakitegura.Ni iki bakora?Nubwo bamwe usanga ntacyo bibabwiye,UMUTI ni ugushaka Imana.Ukirinda gukora ibyo itubuza,ukabwiriza abantu ijambo ry’Imana ku buntu,udasaba amafaranga,kugirango nabo bahinduke.Ukirinda gutwarwa no gushaka ibyisi gusa.Nubikora,nta kabuza uzabaho neza.Niyo wafungwa,waba uzize gukorera imana.Ikirenze ibyo,Imana izakuzura ku munsi wa nyuma,iguhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ubwo nibwo buzima nyakuri Imana idusaba twese.

Narumugabo ntijya ihabwa intebe koko, ni uku Isi ihemba uyu mugabo yari akomeye ,ariko ubu arahora munkiko,ngibyo iby’Isi.
Bwa mbere Byabagamba yageze mu rukiko atambaye imyambaro ya gisirikare
Narumugabo ntijya ihabwa intebe koko, ni uku Isi ihemba uyu mugabo yari akomeye ,ariko ubu arahora munkiko,ngibyo iby’Isi.