Abayoboke ba Pasiteri Bugingo bashyize izi Bibiliya hamwe, biteguye kuzitwika

Ijambo rimwe ryatumye Pasiteri Bugingo Aloysius atwika Bibiliya

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Aloysius Bugingo washinze itorero rya House Prayer Ministries International riri mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yigeze gutwikisha Bibiliya bitewe n’ijambo rimwe gusa.

Yabikoze ku munsi wa Pasika wabaye tariki ya 16 Mata 2017, nyuma yo gusanga hari Bibiliya yavugaga ko ziyobya, bitewe n’amagambo abiri avuga ku mwuka wera, yemeje ko ahabanye.

Mu Cyongereza, harimo Bibiliya zasohotse mu bihe bitandukanye. Izo zirimo iy’Umwami Yakobo (King James Version) ndetse n’Inkuru Nziza (Good News). Iyo uru rurimi rusobanuwe mu Kinyarwanda, ‘Holy Spirit’ ni ‘Umwuka Wera’ na Holy Ghost ni ‘Umwuka Wera’.

Pasiteri Bugingo ntabwo yemeye ko ijambo ‘Ghost’ ryaba umwuka wo guhuza n’Umwuka Wera kuko ngo ijambo ‘Ghost’ rivuga imyuka mibi. Ntabwo yishimiye uburyo muri Bibiliya, ijambo ‘Holy Ghost’ ririmo inshuro 99, mu gihe ‘Holy Spirit’ ryo rizamo inshuro zirindwi.

Yemeje ko abakoresha ubu bwoko bwa Bibiliya ari ‘Abaramyi b’Umubisha’. Ku bw’izo mpamvu, yategetse abayoboke be gufata ubwo bwoko bwa Bibiliya bubiri, bakabushyira mu muriro.

Abayoboke ba Pasiteri Bugingo bashyize izi Bibiliya hamwe, biteguye kuzitwika
Abayoboke ba Pasiteri Bugingo bashyize izi Bibiliya hamwe, biteguye kuzitwika

Byavuzwe ko Pasiteri Bugingo yakomeje gutwika Bibiliya, bigera aho Aloysius Kiiza Matovu na Semugooma Francisco basanzwe ari abavugabutumwa, bajya kumurega mu rukiko. Aba bombi bavuze ko icyo bashaka ari uguhagarika uyu Pasiteri, ntakomeze kuzitwika kandi zizakenerwa n’abakiri bato.

Itorero rya House Prayer Ministries International riri mu yakunzwe cyane muri Uganda kuko ngo mu bihe bisanzwe, ryakira abantu bari hagati y’3000 n’6000 ku munsi. Mu iteraniro ryo ku Cyumweru, risengeramo abari hagati y’10,000 n’15,000 nk’uko Pasiteri Bugingo yabyitangarije.

Pasiteri Bugingo afite abayoboke benshi
Pasiteri Bugingo afite abayoboke benshi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *