47cd871d-9d77-455b-b68d-d99f9231fa13_1000x666

Ba Musenyeri basabye ko imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ifungurwa

Sangiza iyi nkuru

Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda no mu Burundi, basabye ko imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi yongera gufungurwa, nyuma y’imyaka ibiri yarafunzwe.

Aba bihaye Imana batanze ubwo busabe ubwo bahuriraga i Kigali hagati y’itariki ya 9 n’iya 11 Werurwe.

Basabye ko hakomeza ibiganiro bigamije kongera gusubukura ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bagaragaza icyizere cy’uko umubano ushobora kongera kugenda neza.

Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Muyinga, Msgr Joachim Ntahondereye,  yavuze ko gufungwa kw’imipaka bituma ingendo zirushaho kugorana.

Ati: “Birababaje kuba imipaka y’ibihugu byacu ifunze. Kugira ngo tugere hano tugomba gukoresha indege cyangwa tugaca muri Tanzania. Njyewe ubwanjye, kuva hafi ya Muyinga ngomba gukora urugendo rurerure, nyamara Kigali iri hafi cyane yacu ugereranyije n’umurwa mukuru w’ubucuruzi wacu, Bujumbura.”

Abepiskopi bavuze ko n’ubwo imipaka ifunze, umubano w’abaturage b’ibihugu byombi ushingiye ku muco, ku buvandimwe no ku kwemera ugihagaze neza.

Msgr Ntahondereye yagize ati: “Twamaze kuba inshuti mbere y’uko tumenya Yezu. Twarasuranaga, tukabana nk’umuryango ugizwe n’inshuti n’abavandimwe. Iyo hataba izina rya Yezu Kristu riduhuza, ntitwari kuba turi hano imbere yanyu. Icyadufashije muri iki gihe imipaka yo ku butaka ifunze ni ukwemera n’ubuvandimwe. Twabonye ko tutagomba kubura uyu mubonano ukomeza ubucuti dufitanye n’abepiskopi bo mu Rwanda, abakirisitu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Ni yo mpamvu turi hano uyu munsi.”

Uyu mwepiskopi yashishikarije abakristu gukomeza kugira icyizere cy’uko imipaka izongera gufungurwa.

Ati: “Nta mvura idahita, impamvu zatumye imipaka ifungwa zishobora kuzashira.”

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko kuba abepiskopi b’i Burundi barageze i Kigali n’indege bigaragaza ko ubusabane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bugihari.

Ati: “Ni ikimenyetso gikomeye cy’uko dukwiye gukorana kugira ngo tubone ibisubizo. Dufite byinshi twungukira mu kubana mu mahoro kurusha kubana mu makimbirane.”

U Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda burushinja gukorana n’umutwe urwanya ubutegetsi bwabwo wa RED-Tabara.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’i Gitega rukorana na wo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *