Umugabo witwa Harerimana Evariste wo mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, yasanzwe yapfuye nyuma yo kuva iwe mu rugo yagiye gutanga ubuhamya mu rubanza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe ni bwo umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu ishyamba riherereye riri hafi y’iwe, mu mudugudu wa Buhogo, akagari ka Murandi.
Amakuru BWIZA yahawe n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bo muri kariya gace, avuga ko ejo ku wa Kabiri ari bwo Harerimana yari yavuye iwe ajya gutanga ubuhamya mu rubanza rwaciwe n’abunzi bo mu murenge wa Gashaki.
Ni urubanza iki gitangazamakuru cyamenye ko umugabo witwa Déo wo mu kagari ka Muharuro (muri Gashaki) yaburanagamo uburengerere na mugenzi we witwa Ntashiru Léopold wo mu kagari ka Murandi muri Remera.
Nyuma yo kuva muri uru rubanza, nyakwigendera n’abo bari bajyanye ngo byabaye ngombwa ko bajya kwiyakirira ku gasantere k’ubucuruzi ka Murandi, mbere yo gutaha bugorobye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yabwiye BWIZA ko bataramenya niba uriya muturage yaba yishwe n’abagizi ba nabi cyangwa yazize urundi rupfu.
Ati: “Ntabwo turamenya niba yishwe kuko biracyakurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi, kandi ntabwo baraduha raporo nk’iyo. Gusa yapfuye, twamusanze mu gitondo yaguye ahantu mu muferege w’amazi, ubundi duhamagara inzego zibishinzwe kugira ngo zidufashe gukurikirana.”
Umurambo wa Hererimana kuri ubu wamaze kujyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bitaro bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma.


