Uretse no kuba Imana ikunda umuryango, abagize umuryango (umugabo,umugore n’abana) hari ibyo baba bagombwa kugirango umuryango ubeho neza, ukure kandi unatere imbere uzira urwango rushingiye ku makimbirane.

Ibyo bintu 10 ni ibi bikurikira:
1.Ukuri mu muryango: Mu gihe hagaragara amacenga cyangwa amanyanga y’umugabo,umugore cyangwa se umwana atabasha kubwira ababyeyi ukuri, umugore ahora abeshya umugabo cyangwa se nawe atabasha kwizera umugore we, uyu muryango uba urimo kugana mu manga.
Nk’abagize umuryango rero baba bagomba kubwizanya ukuri, umugabo n’umugore bakaganira ku mishinga ibyara inyungu byaba na ngombwa bakanayereka abana babo mu gihe bagejeje igihe cy’ubukure, umuryago uri muri iyi nzira utera imbere.
2.Kwitangira umuryango : Kumenya ibyo wakorera abandi harimo gufatanya, abagore kuganduka ( bitari kuba imbata) , abagabo gukunda, kugira umutima wo gushyigikira mugenzi wawe. Ndetse no kudategereza ko ari mugenzi wawe ukemura ikibazo ahubwo ugafata iya mbere mu kubikemura.
3.Kugira ibihe byiza hamwe : Ni umwanya wo kuganira, guseka, gukina, kubyina, n’abo mu rugo rwawe . Ibi ariko ntibivuze gukoresha amafranga menshi, ushobora no gusohokera mu busitani (jardin) bwawe. Si igihe kandi cyo kuvuga ibyakubabaje ibyo mwagombye kubikemura mbere.
4.Guhana Impano : Iki kijya gusa n’icyo hejuru, mu gihe hari umwe wifurizwa isabukuru mu muryango cyangwa afite ibindi birori biba ngombwa ko mumugenera impano ikamufasha kumva ko ashyigikiwe, akunzwe ndetse afite umuryango umukunda, umugabo ashobora gutungura umugore akamuzanira cadeau, umwana ashobora gutungura se akamuzanira impano,…si ngombwa impano ihenze.
5.Guhana umwanya wo kuganira : Kumenya icyo uvuga uko ukivuga, aho ukivugira n’ijwi ukoresha ukivuga ni ingenzi cyane. Yaba ari kuvugana n’uwo mwashakanye cyangwa se kuganira n’abana, niba hari n’ikibazo mu muryango naho gikemurirwa.
5.Kumenya gushima: Burya kuba intangarugero ni uko uba ushyira mu bikorwa inshingano zawe byaba na ngombwa ukirengera n’iz’abandi, mu gihe rero hari intambwe uteye, fata akanya ushimwe abagufashije, abantu babana rero nk’umuryango umwe barafashanya, niba rero ubona ko hari icyo wafashijwe, tinyuka ugire uti “Merci papa, urakoze mama, mwana wanjye urakoze, Thank you sister,…”.
6.Kumenya guhangana n’ibibazo: Niba hari ikibazo wica ibikuba ngo mwitane ba mwana, ahubwo mutuze mutekerezo inguni nziza mwacamo mukabasha gukemura ikibazo, umutima ntuhagarikwe n’ibibazo ahubwo ugahangana na byo utuje ndetse ukirinda gutwarwa n’amafaranga kugeza aho agutegeka aho usanga ibintu byose bihagarara kubera gushakisha amafranga.
Niba mukubitanye n’ikibazo cy’ubukene, menya ko atari ingeso, ku bw’amaboko yanyu 2 izere kandi wishyiremo ko mugomba kugera ku byo mufuza, ndetse ugomba no kumenya ko urushako ruhinduka. Uko abamaze imyaka 5 babana si kimwe n’ abamaze amezi 3 babana. Ikindi ni uko ingo zidasa. Ibyo ubona ahandi si ngombwa ko biba mu rugo rwawe, abana runaka abyara ntabwo bagomba gusa n’abawe cyangwa ngo bagire ubwenge bungana.
7.Kugira amahame : Buri muryango uba ufite amahame yawo, aha twafata urugero, aho usanga abana badashobora gusanga ababyeyi muri salon mu gihe hari abashyitsi, umwana akamenya ko agomba kuza kubasuhuza yarangiza agatanga rugari ababyeyi bakamuganiriza, akumva ko agomba kureka abakuru bakaganira ibyabo, nk’uko nawe ashobora gusurwa n’abandi bana.
Ibi bigabanya ubushyomozi bw’umwana cyangwa ubushyanutsi, akaba yakwigira mukuru kubera ibiganiro by’abakuru yumva. Aha kandi usanga umuryango uba ufite amasaha yo kuryama, kubyuka, gusenga, guhuria ku meza,…
8.Kumenya Gusenga: Umuryango utazi Imana igihe cyose ntuba unafite urukundo, ku cyumweru mu gitondo fata agatoki umugore wawe n’abana mujyane mu misa ya mbere,…ibi bizabafasha kumva ko mushygikiwe n’Imana kandi muhuje ukwemera nk’umuryango umwe.
9.Kwirinda ubunebwe: Mu muryango si ngombwa kumva ko hari umuntu umwe ufite urufunguzo rwo gutunga umuryango, ahubwo buri wese aba agomba kwiyumvisha ko ari responsible mu iterambere ryawo, ubunebwe bushobora gutuma umuryango usenyuka burundu.
10.Gucisha make: Aha hakubiyemo byinshi, niba ucisha make urimo kuzana umwuka mwiza wo gukurura abashyitsi mu rugo, urimo gukurura umubano mwiza n’abaturanyi, kwirinda amatiku yatuma ugongana n’inzego za Leta, bigukururira umubano mwiza mu kazi n’abo mukorana,….ibi byose biragukurirkirana bikaba ingaruka nziza mu muryango wawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


