Mu munsi mukuru wateguwe na Fondasiyo GWIZ’INEZA ku bufatanye na NSINDAGIZA abagore bageze mu zabukuru bashimiwe uruhare bagize mu kubaka umuryango nyarwanda , ndetse bashishikarizwa gukomeza kugira uruhare mu iterambere, no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibisekuru.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagore wabaye tariki ya 23 Werurwe2026, hashingiwe ku nsanganyamatsiko “Umugore ni uw’Agaciro – Umugore ufite imbaraga, Igihugu gikomeye,” abahagarariye iyi miryango itegamiye kuri Leta, bagaragaje uburyo aba bagore bakuze bagize uruhare mu buzima bw’umuryango no mu iterambere ry’igihugu , kurwanya ihohoterwa n’imyumvire ibatesha agaciro ,kubamenyesha gahunda za Leta zibafasha no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibisekuru .

Umuyobozi wa Fondasiyo GWIZ’INEZA,Madame UMPUFASONI Lydia, ubwo yakiraga abitabiriye ibi birori yasobanuye amateka y’ishingwa ry’uyu muryango, avuga ko igitekerezo cyaturutse ku mubyeyi we wamutoje gukunda abantu no kubitaho, bituma yiyemeza gushyiraho umuryango wita ku bageze mu zabukuru.
Yagize ati: “Nifuzaga ko abageze mu zabukuru badakomeza gufatwa nk’abantu bagomba gutegereza inkunga gusa, ahubwo bakitabwaho, bagahabwa agaciro, bagakomeza kumva ko bakenewe kandi bafite uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.”
Yasobanuye ko Fondasiyo GWIZ’INEZA yashinzwe muri Kanama 2025, igamije guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru, kubafasha kwirinda ubwigunge, ubukene, n’ibibazo by’ubuzima, no kubashishikariza gukomeza kugira uruhare mu mibereho y’umuryango.

Mu gutangiza ibirori, Intumwa ya Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu ( MINALOC), Umuyobozi w’ ishami rishinzwe imibereho ( Director of Social Unit) bwana NGIRUWONSANGA Innocent, yatangije ibirori yibutsa abaraho uruhare n’ ubufatanye hagati ya Leta n’ abafatanyabikorwa banyuranye muri gahunda zo kwita ku mibereho y’ abageze muzabukuru aboneraho gushimira Fondasiyo GWIZ’INEZA ifatanije na NSINDAGIZA Organization kuba baragize igitekerezo cyiza cyo guha agaciro umugore ugeze muzabukuru bifatanya nawe kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ umugor mu buryo bwihariye.

Dr Therese Mukamakuza, uhagarariye NSINDAGIZA Organization, yatanze ikiganiro ku ruhare rw’abagore bageze mu zabukuru mu iterambere ry’igihugu, agaragaza ko ubunararibonye bwabo bugira uruhare rukomeye mu gusigasira umuco, kubaka amahoro no gukomeza ubumwe bw’umuryango.
Me Alice Gasengayire, ufite imyaka 64, wapfakaye akiri muto mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, asigara arera abana be wenyine, nyuma akiyemeza gusubira ku ishuri, arangiza amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza mu mategeko, ubu akaba afasha abandi mu by’amategeko,yanashimiwe nk’urugero rw’ubudaheranwa no kwigirira icyizere.
Undi washimiwe ni Madamu Murizaboro Marie Antoinette, ufite imyaka 63, umupfakazi w’abana bane, umaze imyaka irenga 40 akora ibikorwa by’ubuhanzi, ikinamico n’ubusizi, harimo na gahunda zitandukanye za Radiyo Rwanda nka Ndamutsa na Musekeweya, aho yagize uruhare mu gusana imitima y’Abanyarwanda.

NGAYABOSHYA Silas , wari intumwa ya MIGEPROF, akaba umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ushinzwe ” Gender Promotion and Women Empowerment” yashimye uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta uruhare rukomeye igira mu guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru, ashimangira ko bagomba gufatwa nk’abafatanyabikorwa mu iterambere, aho gufatwa gusa nk’abagenerwa inkunga.
Yagize ati: “Abageze mu zabukuru bafite ubunararibonye bukomeye, ni umutungo w’igihugu. Tugomba kububaha, kubitaho no kubaha umwanya mu bikorwa by’iterambere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gwiz’Ineza Foundation, Bwana Mushimiyimana Ephrem, yagarutse ku mpungenge ndetse no ku kudahabwa agaciro bikorerwa abageze mu zabukuru aho usanga bigira uruhare rukomeye mu byiyumvo byabo.
“Kuri uyu munsi turi mu cyumweru cy’ Umunsi Mpuzamahanga w’ Umugore, Nibyiza ko abageze muzabukuru ndetse n’ abari mu kiruhuko cy’ izabukuru bakomeza guhabwa agaciro, ibyo bakoze bikabungwabunga, nk’ abagore bakoze ibikomeye abakiri bato bakabegera bakabigiraho kuko babitse ubutunzi bukomeye”
Abitabiriye bose bahurije ku kuba ari ngombwa ko Leta, imiryango itegamiye kuri Leta n’abafatanyabikorwa bafatanya gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru, bagahabwa agaciro, bakitabwaho, kandi bakagira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu.





