Gakenke: Hagiye guhembwa abarimu b’indashyikirwa mu kugaragaza imfashanyigisho

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kanama 2016, ku biro by’Akarere ka Gakenke habereye igikorwa cyo gutoranya abarimu b’indashyikirwa 2016 mu kugaragaza imfashanyigisho zabo.

Mu guhitamo abarimu b’indashyikirwa buri kigo cy’ishuri kibarizwa muri buri murenge cyahisemo umuntu umwe bahuriye ku murenge, maze Umurenge uhitamo babiri, abo babiri bavuye kuri buri murenge nibo boherejwe ku rwego rw’Akarere kugira ngo bahitemo 7 bambere akaba aribo bazahembwa na REB ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu uba buri mwaka.

csm_m3_c24ea47fb5

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yashimiye abarimu uburyo bagaragaje umurava mu guhanga udushya abasaba gukomeza kuba indashyikirwa mu mwuga wabo.

Emmanuel Ndoriyobijya umwarimu mu ishuri ry’isumbuye rya Nyarutovu umwaka wa gatandatu aho yigisha imibare abana bagatsinda 100% mu Karere avuga ko uhereye iwabo mu mudugudu ku gera ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego rw’Igihugu arangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko yagize ubushake bwo kwandika igitabo cy’imibare umwaka wa 2010 nyuma yo kwigisha imibare mu mwaka wa 6,5 ndetse n’uwa 4, ashingiye y’uko umugabo witwa Aimable Championa ariwe wagerageje kwandika ibitabo by’imibare nawe yashatse kumwigana maze yandika igitabo cy’imibare “Achievers Mathematics For Rwanda Schools Senior 4 Student’s Book”.

csm_m2_e08e692177

Emmanuel avuga kandi ko igitabo cye kigendanya na porogaramu nshya yatangiye gukoreshwa 2016, REB ikaba iri muri gahunda yo kukizengurutsa mu mashuri yose kugira ngo abana bavomemo ubwenge.

Ndacyayisenga Dieudonné umwarimu mu ishuri ry’isumbuye rya Ruli aho yigisha imibare yavuze ko isomo iryo ariryo ryose arikorera imfashanyigisho igaragarira buri mwana wese akabona ko ari ibintu bikoreka bibaho.

iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere isoza ivuga ko batanu ba mbere bazahembwa na REB inka naho babiri bakurikiyeho bazahembwe mudasobwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *