Gy9lDLXXIAIGjkh

Loni: U Rwanda rusanga kurandura FDLR ari ingenzi mu kurangiza intambara muri RDC

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ko kurandura umutwe wa FDLR  ugamije gutera u Rwanda ari ngombwa kugira ngo amakimbirane arangire mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ambasaderi Martin Ngoga yerekanaga aho u Rwanda ruhagaze, kuri uyu wa Kane ushize mu kiganiro yatanze ku butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RD Congo, MONUSCO, aho yavuze ko Kigali ishyigikiye igisubizo cya politiki ariko akabona ko FDLR ari “ikibazo gihoraho” gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngoga yagize ati: “Amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC ntabwo ari u Rwanda rwayateje.” Yavuze ko ingengabitekerezo y’uyu mutwe “itigeze ihinduka” kandi ko igomba gusenywa hamwe n’imiyoboro yayo.

FDLR yashinzwe nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ishingwa n’abasize bakoze ibyaha bya jenoside bahungiye mu burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rumaze igihe kinini ruvuga ko uyu mutwe uhungabanya umutekano, rukawushinja ibitero byambukiranya imipaka ndetse no gukomeza ingengabitekerezo ya jenoside.

Icyakora, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo ikomeza kugaragaza ko FDLR ari urwitwazo u Rwanda rukoresha mu guhunganya ubusugire bwayo.

U Rwanda na rwo, ruhakana uruhare rutaziguye kandi ruvuga ko ibikorwa byarwo bifitanye isano n’impungenge z’umutekano warwo cyane cyane kubera FDLR.

Ngoga yerekanye ko inzira za dipolomasi, harimo n’amasezerano y’amahoro ya Washington n’ibiganiro bya Doha, nk’inzira zikomeye ziganisha ku guhagarika imirwano no kugera ku mutekano urambye.

Yasabye abunzi nka Amerika, Qatar ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gukomeza kutabogama no kureba ko ingamba zifatwa zubahirizwa kimwe.

U Rwanda kandi rwagaragaje impungenge z’uko ibintu byifashe nabi mu bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi ndetse no kwiyongera kw’ibitero by’indege na drone mu turere dutuwe cyane nk’i Goma na Minembwe.

Amb. Ngoga yavuze ko ibitero nk’ibi byahitanye abasivili kandi bibangamira umuhate wo kugera ku mahoro.

Ngoga yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye ibikorwa byo gushaka amahoro bikomeje ariko ashimangira ko ishyirwa mu bikorwa, harimo kubazwa no kugenzura, bizagaragaza niba inzira za dipolomasi zizavamo umutekano urambye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *