Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko nta zindi mpamvu zihishe inyuma y’ifungwa rya Dr. Pierre Damien Habumuremyi zitari ibyaha bibiri akurikiranweho, ibitandukanye n’ibyo abantu bamwe na bamwe bibwira.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, afunze akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu ndetse n’icyo gutanga sheki itazigamiye.
Ni ibyaha byatumye akatirwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa.
Ifungwa rya Dr. Habumuremyi nk’umuntu wabaye Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda ndetse akanakorera igihugu imirimo itandukanye, ryatunguye benshi ku buryo hari abagaragaje ko bashobora kuba hari izindi mpamvu zishingiye kuri Politiki zihishe inyuma y’ifungwa rye zitari biriya byaha ashinjwa n’ubushinjacyaha.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye yavuze ko nta bindi byaha bifungishije Dr Habumuremyi bitari ibyo akurikiranweho, bivugwa ko yakoze mu nyungu za Kaminuza ye yitwa Christian University of Rwanda.
Havugiyaremye yagize ati: “Ku kibazo cy’abavuga ngo Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe hari ibindi akurikiranweho, igisubizo ni oya. Ubushinjacyaha ni bwo bumukurikiranye, dosiye iri mu bushinjacyaha. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri, harimo icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye ndetse n’icyaha cy’ubuhemu.”
Cyakora cyo Havugiyaremye yavuze ko hari iperereza ry’inyongera riri gukorwa kuri Dr. Habumuremyi, ibizarivamo bifitiwe ibimenyetso ubushinjacyaha na byo bukaba buzabiregera urukiko.
Yavuze ko ubu Dr. Pierre Damien Habumuremyi akurikiranweho gutanga sheki zitazigamiye zifite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, bijyanye n’uko nyuma yo gukorwaho iperereza hari abandi bantu bagiye bagaragaza ko na bo yagiye abaha sheki zitazigamiye.
Magingo aya hari abibaza impamvu Dr. Habumuremyi nk’umuntu wabaye Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda atakurikiranwa ari hanze, na cyane ko hari abasanga amafaranga akurikiranweho ari make ku buryo atamwemera kuba yakurikiranwa afunze.
Kuri iyi ngingo yo gukurikirana Dr. Habumuremyi ari hanze, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko basanze hashobora kubaho gusibanganya ibimenyetso.
Ati: “Hari abantu bari baratinye gutanga ibirego kubera ko bazi ko yahoze ari umuyobozi; yahoze ari Minisitiri w’Intebe, ariko ubu bari gutinyuka bakagenda batugana bazana ibyo birego. Twaje gusanga ko aramutse akurikiranwe ari hanze, hari ibimenyetso bimwe na bimwe ashobora kusibanganya.”
Umushinjacyaha Mukuru yanavuze ko mu gihe cy’Iperereza bababajije Dr. Habumuremyi niba afite imitungo yashingiraho yishyura abo abereyemo imyenda, agasubiza agira ati: “Ubwo najya gushakisha.”
Havugiyaremye yavuze ko uretse ziriya miliyoni 200 Habumuremyi abereyemo abo yahaye sheki zitazigamiye, hari n’andi madeni abereyemo abantu hatandukanye ku buryo yose hamwe arenga miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
Yavuze kandi ko bakurikiranye ngo barebe niba afite imitungo itimukanwa yakwishyura iyo myenda bagasanga imyinshi muri yo yarayishinganishije kuri za Banki.


