Igipolisi cy’u Burundi mu ntara ya Ruyigi cyatangaje ko cyataye kuri yombi abayoboke b’ishyaka FNL rya Agathon Rwasa, bakaba bashinjwa kugumura abaturage.
Aba baturage ngo bashinjwa kwirirwa batera ubwoba abaturage babakangurira guhunga , muri abo harimo uwitwa Nicolas BIGIRIMANA,usanzwe uyobora FNL muri komine Kinyinya, bose bakaba bafungiye muri gereza ya komini.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi, ngo aba birirwaga babwira abaturage ko igihugu cyugarijwe n’icuraburindi ndetse ko intambara irimo gututumba, ndetse ko hamwe yatangiye.
Agathon Rwasa, uyobora FNL, ishyaka ritavuga rumwe na CNDD FDD iri ku butegetsi; n’ubwo ashinjwa kurwanya Leta y’u Burundi, ni Visi perezida w’inteko Nshingamategeko y’u Burundi, akaba yarahawe uyu mwanya nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye umwaka ushize (2015), umwanya wegukanye Petero Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


