Havumbuwe umusaza w’imyaka 145 bivugwa ko ari we ushaje ku isi kugeza ubu

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Indonesia hatahuwe umusaza byemejwe ko yavutse taliki 31 Ukuboza 1870 aho ngo abana be bapfuye kubera izabukuru bakamusiga akaba abana n’abuzukuru be n’abo bakaba bageze mu zabukuru.
Muzehe
Mbah Gotho wapfushije, abagore be bane mu mwaka wa 1988 kubera gusaza ndetse n’abana be, kuri ubu akaba abana n’abuzukuru be, abuzukuruza, ubuvivi ariko kugeza ubu ngo akaba yarifuje urupfu akarubura.
The Mirror ivuga ko niba aya makuru ariyo koko, uyu musaza yaba ari we ukuze ku isi nyuma y’umufaransakazi Jeanne Calment w’imyaka 122 wafatwaga nk’umuntu wa mbere ushaje kurusha abandi.
Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’uyu mukambwe, yaritangarije ko amaze kunyura muri byinshi igisigaye n’uko yumva ko yakwipfira.
Yagize ati” Ndumva nshaka kwipfira.Abuzukuru bange bose baritunze ntakibazo byabateza”
Umwe mu buzukuru ba Mbah avuga ko Sekuru yatangiye kwitegura urupfu ubwo yari afite imyaka 122 ariko amaso ahera mu kirere.
Yagize ati” Sogokuru yatangiye kwitegura urupfu afite imyaka 122 ariko kugeza ubu ntacyo araba, n’ikimenyimenyi imva azashyingurwamo imaze imyaka 24 icukuwe”.
Ubuyobozi bwa Indonesia bwemeje ubukure bwa Mbah binyuze mu byangobwa bwamuhaye nk’uko bigaragazwa n’indangamuntu uyu mukambwe yahawe.

PAY-Mbah-Gotho-2JPG
Icyangombwa cyerekana imyaka ya Mbah

Ibanga uyu musaza yakoresheje kugirango arambe bigeze aha yavuze ko ari ukwihangana gusa nta kindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *