whatsapp_image_2020-07-30_at_14.30.52.jpg

Nyaruguru: Nyuma y’ubuvugizi Bwiza yakoze, akarere kateye inkunga umunyonzi uherutse kwibaruka abana 3

Sangiza iyi nkuru

Akarere ka Nyaruguru kateye inkuga ifite agaciro ka miliyoni y’Amanyarwanda (1,000,000 FRW), umuryango utishoboye uherutse kwibaruka impanga z’abana batatu, wa Nduwayo Janvier, wakoraga akazi k’ubunyonzi mu mudugudu wa Gasave, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru.

Ni nyuma yuko Bwiza.com ikoze inkuru imutabariza tariki ya 14 Gicurasi 2020 isaa 12:53 , ubwo uyu muryango wari ukimara kwibaruka abo bana b’impanga mu bihe bya “Guma Mu Rugo” kubera kwirinda COVID-19. Inkuru yari ifite umutwe ugira uti : “Nyaruguru: Nduwayo ukora akazi ko kunyoga igare, arasaba ubufasha nyuma y’uko umugore we yibarutse abana 3.

Iyi nkunga yahawe umuryango wa Nduwayo Janvier, igizwe n’inka y’imvange iri hafi kubyara, ikiraro cyayo n’umurima wo guteramo ubwatsi.

Tereziya Muhorakeye, umufasha wa Nduwayo, wibarutse abo bana, avuga ko yatunguwe no guhabwa ubufasha bungana gutyo. Mu byishimo byinshi yagize.

Ati “ bitewe n’ubukene twari dufite, sinari nizeye ko abana bacu bazakura. None tubonye inka yo kubakamira. Turishimye cyane. Imana ihe umugisha Leta yacu namwe mwadukoreye ubuvugizi.

“Sinatekerezaga ko twabona inkunga ingana gutya. Nzagerageza kwiteza imbere no kuba intangarugero muri bagenzi banjye.”

whatsapp_image_2020-07-30_at_14.30.52.jpg
Tereziya Muhorakeye n’abana be yishimira inkunga yahawe n’Akarere ka Nyaruguru

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza. Collette Kayitesi, wakomeje gukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu muryango akimara kubimenya, yasabye uyu muryango gufata neza inkunga bahawe, bakiteza imbere. Yagize ati “ Turabagira inama yo gufata neza inkunga bahawe, bakarera neza abana, bakiteza imbere bakava mu cyiciro cy’abatishoboye.”

Nduwayo Janvier ubusanzwe akoraga akazi ko kunyonga igare no gutwara imizigo hagati ya Huye na Nyaruguru. Nta sambu agira, nta n’itungo yari afite. Nyuma yo kubona iyo nkunga arasaba ubuyobozi ko mu mwaka umwe bazagaruka kureba iterambere agezeho.

arton151487.jpg
Nduwayo Janvier mbere yari yihebye yibaza icyo azaha abana be

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *