220907025337-01-xi-jinping-vladimir-putin-file

Intambara ya Iran yahinduye Isi: Aho u Burusiya n’u Bushinwa bihagaze

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Iran ihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo, amaso y’isi yose yerekejwe ku bihugu bibiri bikomeye biyifatanyije na yo: Uburusiya n’Ubushinwa.

Ariko ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba ubufasha bwabyo bukomeye ku buryo bwahindura isura y’iyi ntambara.

U Burusiya: Ubufasha bwa gisirikare n’ubutasi

Uburusiya bugaragara nk’igihugu cyegereye Iran mu bijyanye n’ubufasha bwa gisirikare, ariko ubwo bufasha bufite imipaka igaragara. Amakuru atandukanye agaragaza ko Moscou ishobora gutanga amakuru y’ubutasi ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibikoresho byazo bya gisirikare, ikanatanga ikoranabuhanga rya radar ndetse n’indege zitagira abapilote zishobora gufasha Iran mu gucukumbura ibibera ku rugamba.

Hari kandi ibimenyetso by’uko Uburusiya bushobora gutuma Iran ibona amakuru y’igihe nyacyo ku bikorwa bya gisirikare, bikayifasha mu kwirwanaho.

Icyakora, nubwo hari ubwo bufasha, ntibugaragaza ko Uburusiya bwiteguye kohereza ingabo ku rugamba.

Perezida Vladimir Putin n’ubwo agaragaza kenshi ko ashyigikiye Iran ku rwego rwa dipolomasi, igihugu cye gikomeje kugira imbogamizi zikomeye zituruka ku ntambara kirimo muri Ukraine, bikagabanya ubushobozi bwo kwinjira mu yindi ntambara ikomeye yo hanze.

U Bushinwa: Ubufasha bushingiye ku bukungu n’ikoranabuhanga

Ku ruhande rw’Ubushinwa, ubufasha bugaragara mu buryo butandukanye n’ubw’Uburusiya. Ubushinwa ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Iran mu bucuruzi, cyane cyane mu bijyanye na peteroli, aho bukomeza kugura ingufu zayo ku rugero rugaragara.

Uretse ibyo, Beijing itanga n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu itumanaho, mu miyoborere y’imyanya ya gisirikare, ndetse no mu nganda zitandukanye zifite aho zihuriye n’umutekano.

Ubushinwa kandi bugira uruhare mu bikorwa bya dipolomasi bigamije kugabanya amakimbirane hagati y’impande zishyamiranye.

Icyakora, nubwo hari ubwo bufasha, Beijing yirinda kwinjira mu ntambara mu buryo bweruye kuko ifite inyungu nini mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no mu bucuruzi mpuzamahanga.

Impamvu ubufasha bugira imipaka

Nubwo Uburusiya n’Ubushinwa bifatwa nk’inshuti za Iran, nta na kimwe cyigeze cyohereza ingabo ku rugamba.

Nta n’amasezerano y’ubwirinzi busesuye ahuza ibi bihugu ku buryo byahatirwa kwinjira mu ntambara mu gihe Iran yatewe.

Ibi biterwa ahanini n’uko buri gihugu gifite inyungu z’igihe kirekire kiritaho.

Uburusiya ntibushaka kwiremamo indi ntambara ikomeye mu gihe burimo gusatirwa n’iya Ukraine, mu gihe Ubushinwa bwo bwibanda cyane ku bukungu n’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga aho kwinjira mu makimbirane ya gisirikare.

Isura nyayo: Ubufasha burahari ariko bufite imipaka

Mu by’ukuri, Uburusiya butanga ubufasha bushingiye cyane ku gisirikare n’ubutasi, mu gihe Ubushinwa bwibanda ku bukungu n’ikoranabuhanga. Ariko nta gihugu na kimwe muri byo cyiteguye kwinjira mu ntambara mu buryo bweruye cyangwa kohereza ingabo ku rugamba.

Muri make, ubufasha Uburusiya n’Ubushinwa biha Iran si ubw’intambara bwuzuye, ahubwo ni ubufasha bwitondewe bugamije kurengera inyungu zabyo no kugabanya ububasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego mpuzamahanga.

Iran irashyigikiwe, ariko iyo nkunga ntigeze igera ku rwego rwo gutuma Uburusiya cyangwa Ubushinwa byinjira ku rugamba mu buryo bweruye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *