Rutsiro: Abakozi 16 b’akarere bahagaritswe ku mirimo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kuri uyu wa kane, bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo abakozi 16 b’ako karere bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

Abahagaritswe nk’uko akarere kabitangaje, barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, abakozi icyenda bo ku rwego rw’imirenge ndetse n’abakozi b’akarere babiri.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, yavuze ko abayobozi bahagaritswe bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta wiganjemo amabuye n’imicanga yari igenewe kubaka imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP.

Ati: “Bahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza ku bikorwa bigaragara ko bagizemo urihare byo kunyereza umutungo.”

Abajijwe uwo mutungo uwo ari wo, Mayor wa Rutsiro yagize ati: “Hari ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage, gusa ibikoresho byari bikenewe ntabwo byahageze nk’uko byari bikwiriye. Byari bigizwe n’ibikoresho birimo amabuye, imicanga byagombaga kubaka ibiraro bitoya ku mihanda y’imigenderano.”

BWIZA yabajije umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ingano n’agaciro ibyanyerejwe na bariya bayobozi byaba bifite, asubiza ko bitaramenyekana kubera ko bikiri mu iperereza.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yasobanuye ko amakuru y’uko bariya bayobozi banyereje uriya mutungo yamenyekanye nyuma y’igenzura ryakozwe n’akarere, rikagaragaza ko ibikoresho byishyuwe ariko ntibyigere bigezwa aho byari bigenewe kujya.

Abayobozi bahagaritswe n’akarere bahagaritswe mu gihe kitarenze amezi atandatu, mu gihe bagikorwaho iperereza n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda.

Mayor wa Rutsiro yavuze ko mu gihe bariya bayobozi bahagaritswe ku mirimo, hagiye kwifashishwa abandi bakozi basanzwe mu mirimo mu rwego rwo kwirinda ko serivisi zahungabana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *