IMG-20260506-WA0017

Uganda: Polisi yataye muriyombi umugore wategetse umwana kumira inshinge 8 badodesha

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu Karere ka Mitooma ho muri Uganda, yataye muri yombi umugore w’imyaka 45 ukekwaho guhatira umwana w’umuhungu w’imyaka umunani, abereye mukase kumira inshinge.

Uyu mugore witwa Juliet Tushabeomwe utuye mu Mudugudu wa Rweibare II, Paruwasi ya Kyanzire, mu Murenge wa Kashenshero, yatawe muri yombi ku wa 1 Gicurasi 2026. Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mitooma mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Godfrey Achiria, yemeje ifatwa rye, avuga ko aregwa icyaha cyo gushaka kwica. Yagize ati: “Twafashe ukekwaho icyaha kugira ngo adufashe mu iperereza ku bivugwa ko yahatiye umwana kumira inshinge.”

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko uwo mwana yagize ububabare bukabije mu nda mu gihe cy’amezi hafi abiri, bituma nyirasenge witwa Birungi Eunice amujyana kwa muganga. Mu bizamini yakorewe bya X-ray na CT scan, byagaragaje ko mu nda ye harimo ibyuma.

Nyuma yoherejwe ku Bitaro Bikuru bya Mbarara, aho ari kuvurirwa mu ishami ry’abana. Abaganga batangaje ko kugeza ubu bamaze kumukuramo inshinge 46 abazwe.

Nyuma y’uko ababyeyi b’uwo mwana batandukanye, yakomeje kurerwa na se.

Amakuru ava hafi y’iperereza avuga ko uwo mugore yazingaga inshinge mu mpapuro, akazimuhatira kumira; rimwe na rimwe akamuha igikoma kugira ngo byorohere kumira.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Mitooma ushinzwe guhagararira Leta (Deputy RDC), Umar Muhanguzi, yamaganye icyo gikorwa cy’ihohoterwa rikorerwa umwana, anasaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *