Ku wa mbere tariki 29 Kanama 2016, nibwo umuyobozi (directrice) w’ikigo cy’amashuli yakatiwe igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuroga abana b’abanyeshuli 23 abahaye ibiryo birimo umuti, uburozi bwica udusimba.

Icyaha cyakozwe muri 2013, muri Leta ya Bihar ho mu Buhinde aho abana bari mu kigero cy’imyaka 4-13 bapfuye ari 23, bakaba barariye ubwo burozi mu mafunguro ya saa sita aho bariraga muri cantine.
Nk’uko bitangazwa na 7sur7, ibiribwa aba bana baryaga byari umuceri n’ibirayi, bakaba barigaga i Dharmasati Gandaman, agace gakennye cyane. Ubwo abana bamaraga kurya bakaba baratangiye gutaka mu nda, bajyanwa kwa muganga ariko birangira bagiye bapfa umwe ku wundi.
Uyu muyobozi nyuma yo guhamwa n’icyaha ndetse iperereza rikanagaragaza ko yabigizemo uruhare, yakatiwe iyo myaka y’igifungo ndetse anacibwa amande ahwanye n’amadorali ya Amerika (5.500 dollars) y’indishyi z’akababaro.
Madav Ram, umubyeyi wapfushije umwana we w’imyaka 12 muri abo, yatangaje ko uyu muyobozi ariwe watanze amavuta yo guteka, ayo mavuta akaba yari aroze yasutswemo umuti wica, akaba yari afunganye n’umugabo we ariko nyuma y’iperereza umugabo akaba yarafunguwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


