Nyuma y’uko uruganda rwa Samsung ruhagarika Telefoni iri mu bwoko bwa Galaxy note7,biravugwa ko mukeba w’iyi sosiyete “Apple” ishobora kubizamukiraho ikabona inyungu y’ikirenga bityo bikayihesha kwigarurira abaguzi.

Ubu bwoko bwa telefoni bwahagaritswe habura icyumweru kimwe ngo Apple isohore ubwoko bushya bwa IPhone, ibintu byashingiweho havugwa ko bizazamura ireme no gukundwa kw’iyi sosiyete.
Uku gusubizwa inyuma kw’izi telefoni kuje nyuma y’uko inkuru mpamo ziva muri Amerika no muri Korea y’epfo ko izo telephone “ziturika” mu gihe cyangwa nyuma yo kuyishyiramo umuriro.
Prezida wa Samsung, Koh Dong-jin yabwiye abanyamakuru ko bamenye inkuru nyinshi zerekeye bateri zaturitse za Note 7 kandi byaragaragaye ko ari agace ka bateri gafitee ikibazo.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iryo shyirahamwe ryavuze ko ngo guhindura ako gace bishobora gufata ibyumweru bitatu mu gihe izo telephone zari zimaze kugurishwa mu bihugu 10.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


