Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko Perezida Paul Kagame yirukanye abakozi barwo 296, barimo n’abo ku rwego rwa ba Ofisiye.
RCS mu itangazo yasohoye, yavuze ko mu birukanwe harimo ba ofisiye bakuru batandatu, aba ofisiye bato 13 ndetse n’abasuzofisiye n’abawada 277.
Uru rwego rwavuze kandi ko hari ba ofisiye bakuru n’abato batanu basubijwe mu buzima busanzwe.
Muri izo mpinduka kandi, Perezida wa Repubulika yemeye kuzamura mu ntera abakozi 742 ba RCS bakoze neza inshingano zabo.
Muri ba ofisiye bakuru bazamuwe mu ntera harimo abari ba Superintendent 46 bahawe ipeti rya Senior Superintendent.
Mu cyiciro cy’aba ofisiye bato, ba Chief Inspector 37 bahawe ipeti rya Superintendent, ba Inspector 18 bahabwa ipeti rya Chief Inspector, na ho ba Assistant Inspector 10 bahabwa ipeti rya Inspector.
Muri ba basuzofisiye n’abawada, ba Senior Sergeant 188 bahawe ipeti rya Chief Sergeant, ba Sergeant 67 bahabwa ipeti rya Senior Sergeant, ba Corporal 48 bahabwa ipeti rya Sergeant na ho ba Warder 328 bahabwa ipeti rya Corporal.
Impinduka zakozwe muri RCS zanasize hashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bamwe mu bakozi ba ba ruriya rwego, barimo Assistant Commissioner Moses NTAWIHEBA, Senior Superintendent Christine Aloys GAKUBA, Superintendent Josephine NYIRANTEZIRAYO hamwe n’abandi basuzofisiye 22.


