Mu gihugu cya Senegal habaye ihinduka rikomeye muri politiki nyuma y’uko Perezida Bassirou Diomaye Faye yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko ndetse agasesa Guverinoma yose, ibintu byatunguranye kubera uburyo aba bagabo bombi bari basanzwe bafatwa nk’inshuti za hafi n’abafatanyabikorwa ba politiki.
Itangazwa ry’iki cyemezo kuri televiziyo ya Leta ya Senegal ryahise rikurura impaka zikomeye muri Afurika no hanze yayo, kuko Sonko ari umwe mu banyapolitiki bafite abayoboke benshi cyane cyane mu rubyiruko.
Ni na we wari warashyigikiye cyane Faye mu matora ya 2024 nyuma yo kubuzwa kwiyamamaza kubera ikibazo cy’amategeko.
Uko umwuka mubi watangiye
Mu ntangiriro z’ubutegetsi bwabo, Faye na Sonko bari biyemeje kuzana impinduka zikomeye muri Senegal no guhangana n’ibibazo by’ubukungu ndetse na ruswa. Ariko uko amezi yagendaga ashira, ni ko hatangiye kugaragara kutumvikana hagati yabo ku buryo igihugu cyagombaga kuyoborwa n’uruhare Sonko yashakaga gukomeza kugira muri politiki ya Senegal.
Abasesenguzi bavuga ko Sonko yari amaze igihe agaragaza kutishimira bimwe mu byemezo bya Perezida Faye, ndetse rimwe na rimwe akavuga ko ishyaka rya PASTEF rishobora kuva muri Guverinoma niba ibintu bidahindutse.
Perezida Faye na we yari aherutse gutangaza ko Sonko azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe igihe cyose azaba akimufitiye icyizere.
Amakuru ava i Dakar avuga ko mu biro bya Perezida hari hamaze igihe hategurwa uburyo bwo gusimbuza Sonko kubera ubushyamirane bwari bumaze gufata indi ntera.
Ibibazo by’ubukungu byakajije umwuka
Iri hinduka rije mu gihe Senegal iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’imyenda. IMF yari yarahagaritse gahunda y’inguzanyo ya miliyari 1.8 z’amadolari nyuma yo kugaragaza ko hari imibare y’imari ya Leta itatangajwe neza n’ubutegetsi bwabanje.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo, Sonko yari yaratangiye gahunda yo gusubiramo amasezerano ajyanye na peteroli, gaz n’amabuye y’agaciro, ibintu byari byaratangiye gutera impungenge bamwe mu bashoramari mpuzamahanga. Abasesenguzi bavuga ko kutumvikana ku mavugurura y’ubukungu no ku mikoranire na IMF biri mu byakomeje gukaza umwuka hagati y’aba bayobozi bombi.
Ese Senegal ishobora kongera kujya mu myigaragambyo?
Iki cyemezo gishobora kongera guteza ubushyamirane muri Senegal kuko Sonko afite abayoboke benshi cyane cyane mu rubyiruko.
Mu myaka yashize, igihe Sonko yatabwaga muri yombi, igihugu cyabaye indiri y’imyigaragambyo ikomeye yasize abantu benshi bahasize ubuzima.
Nyuma yo kwirukanwa, Sonko yahise atanga ubutumwa bugufi ku rubuga rwa X avuga ko “azasinzira umutima utuje”, ibintu bamwe basobanuye nk’ikimenyetso cyo kwemera icyemezo cya Perezida ariko atagaragaje ko asezeye muri politiki.
Afurika iri gukurikiranira hafi
Ibibaye muri Senegal biri gukurikiranwa cyane na ECOWAS ndetse n’amahanga muri rusange, kuko Senegal yari isanzwe ifatwa nk’imwe muri demokarasi zihamye muri Afurika y’Iburengerazuba.
Itangazwa ry’uko Perezida yasheshe Guverinoma yose rishobora gufungura igice gishya cya politiki muri Senegal, ndetse bamwe batangiye kwibaza niba ubufatanye bwa Faye na Sonko bwari bushingiye gusa ku ntego yo gutsinda amatora ya 2024.
Ikibazo kiri kwibazwa ubu ni niba Perezida Faye azashobora kugumana ituze muri Senegal nyuma yo gutandukana n’umugabo wamufashije kugera ku butegetsi, cyangwa niba Sonko ashobora kongera guhinduka umunyapolitiki ukomeye ushobora guhungabanya ubutegetsi buriho.


